Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko umunya Tunisia Afhamia Lofti, ariwe wagizwe umutoza mushya wayo , ihiga kubaka ikipe itwara ibikombe .
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Gicurasi 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze itangazo, ryemeza ko Lofti ariwe mutoza mushya w'kipe yabo y'abagabo , mu itangazo bongeyemo ko president Twagirayezu Thadee, yavuze ko bagiye gufatanya kubaka Rayon Sports nshya , itwara ibikombe .
Itangazo rya Rayon Sports
Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye na Robertinho mukwezi 2 kuyu mwaka , ndetse itakaza ibikombe byose yakiniraga, gusa ikaba izakina imikino ya CAF Confederations Cup, umutoza Afhamia Lofti yafashije Mukura VS&L kugera muri 1/2 mu gikombe cy'amahoro uyu mwaka , akaba yari ayimazeno imyaka 3.