Rutahizamu w’ibihe byose yakuriye inzira ku murima abamutekereza mu makipe azitabira ‘FIFA Club World Cup 2025’

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-07 15:55:34 Imikino

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Kamena 2025, Nibwo Rutahizamu w’ibihe byose, Cristiano Ronaldo yakuriye inzira ku murima amakipe yamwifuzaga ngo azamwifashishe mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe ‘FIFA Club World Cup 2025’ kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Ni ubutumwa yatambukije ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Ati “Mu by’ukuri hari amakipe menshi yanyegereye [...] Ntabwo nayerekezamo yose ariko bisaba gutekeraza kuri gahunda z’igihe kirekire. Ubwanjye nafashe umwanzuro uvuga ko ntazajya mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe, gusa mfite anyifuza menshi cyane.”

 

Aya makuru amwerekeza mu makipe azitabira iri rushanwa rizahuriramo abakinnyi b’ibyamamare, atangajwe mu gihe aherutse guca amarenga yo gutandukana na Al-Nassr ari gusozanya na yo amasezerano bafitanye.


Mu myaka ibiri amaze muri iyi kipe yo muri Arabie Saoudite, yatsinze ibitego 99 mu mikino 111 yakinnye. Yatwaye igikombe kimwe gusa cy’irushanwa rya “Arab Club Champions Cup” mu 2023.


Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Kamena 2025 uyu rutahizamu w’imyaka 40 we na bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu ya Portugal, baraba bahana n’ikipe ya Espagne ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League.

Related Post