Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Kamena 2025, Nibwo mu Budage Ikipe y’Igihugu ya Portugal yegukanye UEFA Nations League ya 2025 itsinze iya Espagne penaliti 5-3, nyuma yaho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu minota 120 mu mukino wari utegerejwe na benshi bari bahanze amaso kizigenza Cristiano Ronaldo na Lamine Yamal utahiriwe n'uyu mukino wa nyuma.
Ni umukino watangiye wihuta amakipe yombi asatirana kuko ku munota wa 20, Lamine Yamal yahinduye umupira imbere y’izamu, ab’inyuma ba Portugal bananirwa kuwukuraho usanga Martín Zubimendi afungura amazamu nubwo ibyishimo bitatinze by'abakunzi ba Espagne bitewe yahise yishyuranuko bishyuwe nyuma y’iminota itanu gusa, ubwo Nuno Mendes yafunguraga amazamu ku munota wa 26.
Nyuma yo kwishyurwa igitego, abakinnyi b'ikipe ya Espagne ntibacitse intege kuko ku munota 41, Pedri yavanye umupira mu kibuga hagati azamuka yihuta, awucomekera Mikel Oyarzabal witwaye neza maze atsinda igitego cya kabiri. Igice cya mbere kirangira Espagne iyoboye n'ibitego 2 kuri 1 cya Portugal.
Portugal yatangiranye igice cya kabiri imbaraga, ndetse ku munota wa 48 Bruno Fernandes yishyuye igitego cya kabiri ariko umusifuzi avuga ko Ruben Neves wamuhaye umupira yaraririye.
Iyi kipe yakomeje gusatira bikomeye ubona ko Espagne iri kurushwa cyane. Ku munota wa 60, Nuno Mendes yazamukanye umupira neza awuhindura imbere y’izamu, myugariro wa Espagne awukoraho usanga Cristiano Ronaldo wahunahunaga imbere y'izamu ahagaze neza yishyura igitego cya kabiri.
Iminota 90 isanzwe y’umukino, yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 bityo hashyirwaho 30 y’inyongera nabwo birangira gutyo kugeza ubwo hitabazwa penaliti.
Portugal yazitwayemo neza cyane izitsinda zose uko ari eshanu, mu gihe Álvaro Morata yahushije iya kane ya Espagne, Rúben Neves atsinda iya nyuma ya Portugal yegukana intsinzi ityo. Umukino warangiye Portugal itsinze Espagne penaliti 5-3 nyuma yo kunganya iminota ibitego 2-2 mu minota 120.
Ni ku nshuro ya kabiri, Portugal itwaye iki gikombe kuko yegukanye icya mbere cy’iri rushanwa mu 2019.
Álvaro Morata ubwo yahushaga penaliti ya kane Espagne yaburiyeho igikombe
Nuno Mendes yabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa