Mama wa Chriss Eazy yitabye Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-13 10:07:07 Imyidagaduro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, Nibwo umubyeyi w'umuhanzi Chriss Eazy yitabye, bivugwa ko azize azize indwara ya Diyabete yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Nyarugenge

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, cyanditse ko iyi nkuru y'incamugongo, cyabihamirijwe na Junior Giti usanzwe areberera inyungu z’uyu muhanzi.

Junior Giti yagize ati “Yari amaze iminsi arwaye, yewe na nijoro twavuganaga atubwira ko yumva ameze neza mu gitondo ari butahe, ariko dutunguwe n’ukuntu twakiriye inkuru y’uko yitabye Imana.”

Chriss Eazy yatangiye kugaragara ari kumwe n’umubyeyi we kuri shene ya Youtube mu minsi ishize, aho baganiraga ku bintu bitandukanye, by’umwihariko bakajya no mu buzima bwite bw’imikurire y’uyu muhanzi.

Mu kiganiro bari baherutse gushyira hanze, uyu mubyeyi yabwiye Chriss Eazy ko urwibutso amufiteho kuva mu bwana, ari umunsi yavutseho kuko uwo munsi yavukanye umunaniro.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko iteka iyo abonye umuhungu we, amubonamo indwanyi yo mu buzima bikamwibutsa intambara yarwanye akivuka.

Umubyeyi w'Umuhanzi Chriss Eazy yitabye Imana

Related Post