Gukoresha AI birinda amarangamutima bikanihutisha akazi-People Matters Kigali Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-21 05:16:47 Ubukungu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, Nibwo muri Crown Hotel i Nyarutarama, hateraniye inama ya gatanu yateguwe n'Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwita ku bakozi mu Rwanda ‘People Matters Kigali-Rwanda, yahurije hamwe inzobere zisaga 100 mu micungire y’abakozi n’ikoranabuhanga bo mu Rwanda no mu mahanga, barimo abayobozi b’ibigo bikomeye, ba rwiyemezamirimo, abatoza b’abayobozi ndetse n’abashakashatsi.

Aba bose basangiye ubunararibonye, baganira ku byagezweho, banerekana ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kunoza imikorere y’ishami rishinzwe abakozi(Human Resources) ndetswe hanagaragzwa uburyo abashinzwe abakozi bashobora gutegura abakozi biteguye guhangana n’impinduka z’ikoranabuhanga rishingiye kuri AI.

Iyi nama yahawe insanganyamatsiko igira iti “HR igezweho, Abakozi bagezweho: Twubaka Ibigo Byiteguye Gukoresha AI”, yari igamije kwigisha abayobozi n’abashinzwe impinduka mu bigo uko ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano 'Artificial Intelligence' ryakwinjizwa mu miyoborere y’akazi ka buri munsi kuko byihutisha akazi ndetse bikarinda amarangamutima mu kazi.

Munyengango Jeff ufasha abantu n’ibigo gusobanukirwe neza ikoreshwa rya AI mu micungire y’abakozi akaba impuguke ku ikoreshwa ryabwo,  Avuga ko AI yaziye igihe bijyanye n’igihe u Rwanda rugezemo mu ikoranabuhanga kuko ifasha mu kwihutisha akazi no kurinda amarangamutima mu mikorere hagati y’abakozi n’abakoresha ndetse ko gukoresha ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence bihendutse ugereranyije n’irisanzwe rikoreshwa.

Yagize ati “ Abakozi bakwiye kwakirana ubwuzu ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano(AI) bakarihuza n’imirimo yabo bakora kuko rizabafasha kwihutisha akazi kuko niba umuyobozi runaka yagusabaga raporo ukayikora mu gihe cy’iminsi Irindwi nuramuka ukorana na AI uzayikora mu buryo bwihuse ikindi abakozi ntibakwiye gutekereza ko AI izabambura akazi ahubwo bagomba kuyakira nk’umufasha mwiza mu kazi kabo. Icyo nakongeraho nuko abatekereza ko ikoranabuhanga rya AI rihenze cyane bakwiye kwikuramo iyo myumvire bitewe nuko rihendutse ugereranyije n’ikoranabuhanga dusanzwe dukoresha”.

Ange Uwimana waje ahagarariye ikigo cya AmaliTech Rwanda, yatangarije BTN ko aya mahugurwa yateguwe na People Matters Kigali Rwanda ni ingenzi cyane kuko yigiwemo byinshi harimo uko iri Koranabuhanga ry'Ubwenge Buhangano(AI) rikoreshwa cyane ko hari abataramenya uko rikoreshwa.

Ati" Ndashimira cyane People Matters Kigali Rwanda kuko iyi Edition ya gatanu ni ingenzi cyane kuri buri wese kuko yigiwemo byinshi bijyanye nuko AI ikoreshwa kuko hari abataramenya uko ikoreshwa, aya mahugurwa rero ni ingenzi cyane".

Murenzi Steven, Umuyobozi mukuru wa People Matters Kigali Rwanda  akaba anashinzwe abakozi mu Kigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), wagarutse ku mpamvu yatumye hategurwa iyi nama ya gatanu yagaragarijwemo ibyiza by'imikoreshereze ya AI, mu kiganiro n'itangazamakuru yashimiye cyane abitabiriye iyi nama ya gatanu ndetse n'ibigo byatangiye kumva no guha agaciro ikoreshwa ry'ubwenge buhangano(AI).

Yagize ati "Nk'abashinzwe abakozi mu bigo bitandukanye, twahisemo gukoresha iki kiganiro cyo gutekereza ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano(AI) kuko twasanze turikeneye ariko nanone dukeneye no kubifashamo abakozi dushinzwe niyo mpamvu twavuze tuti "reka duhure tuganire ku  buryo twebwe twayikoresha kandi tukayikoresha neza kuko twafasha abakozi kugendana n'igihe bagendana na AI mu buryo bwihuse kandi tugafasha ibigo byacu kubona umusaruro mu buryo bukwiye".

Ndashimira cyane buri wese witabiriye iki kiganiro, nshimira ibigo byatangiye kumva no guha agaciro ikoreshwa ry'ubwenge buhangano(AI), tunashishikariza buri wese kumva ko AI itaje kubatwara akazi ahubwo ije kunoza akazi kabo".

Mu 2023, Guverinoma y'u Rwanda yemeje Politiki y’Igihugu yo kwihutisha Ikoranabuhanga (National Artificial Intelligence Policy). Ni mu rwego rwo kugeza igihugu ku ntego gifite yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu Karere giherereyemo mu 2050.

Mu 2022, muri Afurika habarurwagamo sosiyete 2400 zikoresha iri koranabuhanga ry’ubwenge buremano bwo ku rwego rwo hejuru, u Rwanda rwari rufitemo 21 ndetse muri uwo mwaka rwaje ku mwanya wa karindwi muri Afurika no ku mwanya wa 93 ku Isi.

Murenzi Steven, Umuyobozi mukuru wa People Matters Kigali Rwanda  asanga AI izatuma abakozi batanga umusaruro mu buryo bwihuse





Munyengango Jeff Avuga ko AI ifasha mu kwihutisha akazi no kurinda amarangamutima hagati y’abakozi n’abakoresha


Related Post