Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Emery Bayisenge na Ntarindwa Aimable , mu gihe Niyonzima Olivier Sefu yongereye amasezerano muri iyi kipe .
Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu taliki ya 19 Nyakanga, nibwo ikipe ya Rayon Sports, yatangaje ko yasinyishije Ntarindwa Aimable, umukinnyi wo hagati wavuye muri Mukura VS&L, uyu musore wari mu nkingi za mwamba muri Mukura umwaka ushize , yasinyiye Rayon Sports imyaka 2 , nyuma y'ibyumweru 2 ayikoramo imyitozo.
Ntarindwa Aimable wakiniraga Mukura VS&L yasinyiye Rayon Sports
Undi wasinyiye Rayon Sports , ni Emery Bayisenge wavuye muri Gasogi United, uyu myugariro wakiniye amakipe nka Isonga , APR FC, Gor Mahia , AS Kigali n'izindi yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe , akaba afatwa nk'umusimbura wa Nsabimana Aimable ugomba gutandukana niyi kipe.
Emery Bayisenge wamaze imyaka myinshi akina ahanganye na Rayon Sports ubu ni umukinnyi wayo
Niyonzima Olivier Sefu ni undi mukinnyi wasinyiye Rayon Sports, uyu musore wari umaze umwaka umwe muri iyi kipe ,nyuma yo kuyigarukamo umwaka ushize , yongereye amasezerano muri Rayon Sports , akaba ari amasezerano y'umwaka umwe.
Rayon Sports iritegura Super Cup izakinamo na APR FC, na Rayon day bazakinamo na Yanga Africans yo muri Tanzania , iyi kipe kandi izahagararira uRwanda mu mikino nya Africa , muri CAF Confederations Cup.
Niyonzima Olivier Sefu yongereye amasezerano muri Rayon Sports
Like This Post? Related Posts