Umuhanzi
Kayitare Josue uzwi nka Afrique wamenyekanye mu ndirimbo
nk’Agatunda,Sana,My boo, Rimpe n’izindi yasabye
imbabazi abafana be ndetse anasobanura
Impamvu alubumu ye In2Stay itasohotse ku
tariki yari yabijeje
Mu byumweru
bibir bishize ikipe ifasha Afrique mu bikorwa bye yari yatangaje ko Alubumu ye yise In2stay
izajya ahanze ku tariki ya
28 Ukwakira 2025 ndetse banatangaza amazina y’indirimbo zizaba
ziyigize ariko siko byaje kugenda kuko abafana be bategereje amaso agahera mu kirere
bigatuma bibaza byinshi.
Uyu musore uri mubakunzwe cyane hano mu
Rwanda muri iyi minsi nyuma yo
kugira ikibazo cya Tekinike bigatuma
alubumue ye itajya hanze yasimbukiye ku mbuga ze nkoranyambaga maze asaba
imbabazi abakunzi be anabasobanurira ikibazo cyabaye kugira ngo idasohoka .
Yagize
ati: “Kuri mwe mwese bafana banjye namwe baterankunga, mbasabye imbabazi kubwo
gutinda kubaha Alubumu IN2STAY.”
Kubera ibibazo tekiniki byabayeho
tutateganyaga byatumye idasohoka ku matariki yagenewe.
yakomeje abasezeranya ko we n’itsinda
rye barimo gukora ibishoboka ngo bikemuke kandi ikazabageraho imeze neza.
Afrique
yasoje ubutumwa bwe ashimimira abafana be
urukundo bakomeza kumugaragariza
muri uru rugendo rwe
Ati:”ndabashimira ku kwihangana, ubufatanye, urukundo, mu by’ukuri
bisobanuye buri kimwe, ntabwo muzategereza igihe kinini.”
IN2STAY ni Alubum izaba iriho ’indirimbo
13 hariho izo yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda ikaba ifite umwihariko
wo kuba yarakozweho naba Producer benshi ba bahanga hano mu Rwanda