Nyuma
yo kuba umugoroba w’Iseka rusange
byahinduye isura biba umugoroba wo kuramya no guhimbaza mu gitaramo
cya Gen Z Comedy kitabiriwe n’abaramyi bakunzwe hano mu Rwanda .
Cyari igitaramo cyari giterejwe na benshi mu bakunzi b’Urwenya cyabereye
mu iheme rinini muri Camp Kigali ku
mugoroba wo kuri uyu wa Kane
tariki ya 30 Ukwakira 2025 cyari cyatumiwemo kizigenza mu baramyi hano mu Rwanda Israel Mbonyi wishimiwe na
benshi ,
Ahagana
kw’isaha ya saa mbiri n’Iminota nibwo
igitaramo cyatangiye nubwo akavura
kabanje gusa nkakabidobya gatoya ariko
ntibyabujije ko iryo hema ryakubise
rikuzura maze abantu bakaryoherwa n’urwenya .
Abanyarwenya
basusurukije abitabiriye iki gitaramo harimo Pirate, Umushumba, Muhinde,Musa na
MC Kandii n’abandi banyuranye batanze ibyishimo.
Israel
Mbonyi wari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi be bari bitwaje ibyuma bike, ndetse
n’abamufasha mu buryo bw’amajwi yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo zimwe mu
ndirimbo ze zakunzwe nabo si ukumwikiriza ibyari igitaramo cy’urwenya bihinduka
umuziki.
Nyuma
y’iminota irenga 25 ku rubyiniro no kubaganiriza ku rugendo rwe mu muziki
n’ubuzima busanzwe, Israel Mbonyi yaje gusoza kuririmba.
Icyakora
mbere yo kuva ku rubyiniro, Fally Merci uyobora ibi bitaramo yabanje gusaba abaramyi
barimo Jesca
Mucyowera, Prosper Nkomezi, Alexis Dusabe na Aline Gahongayire.kuzamuka ku rubyiniro
buri wese afata iminota mike yo gusuhuza abakunzi be yifashishije imwe mu
ndirimbo ze zakunzwe.
Israel Mbonyi ataramiye muri Gen-Z nyuma y’uko amaze iminsi amuritse Alubumu ya Gatanu yise ‘Hobe’ akaba arimo no gutegura igitaramo icyambu Live Concert IV gisanzwe kiba tariki 25 Ukuboza 2025.