Umuhanzi
akaba umushoramari mu muziki akaba n’umuyobozi wa studio yo muri Nijeriya, Don
Jazzy, yagaragaje ko yigeze kugira igihe akumva ko ubuzima bwe
mu muziki burangiye, nyuma y’isenyuka rya label ye yitwaga Mo’Hits
Records, yari yarashinze hamwe na D’banj
mu mwaka wa 2012,
isenyuka biturutse ku amakimbirane hagati yabo.
Mu
kiganiro aherutse kugirana na Rolling Stone, Don
Jazzy yavuze ati:
Ubwo
Mo’Hits yesenyukaga natekerezaga ko ari iherezo. nari hafi yo gupakira ibyanjye
nkajya gutura hanze. Ariko inshuti zanjye zanteye imbaraga ngo ngume hano
ntangire bundi bushya nibwo havutse Mavin Records. Uhereye
icyo gihe, namenye kutemerera ikintu na kimwe kunesha .”
Nyuma
y’isenyuka rya Mo’Hits, Don Jazzy yahise ashinga inzu nshya y’umuziki yitwa Mavin
Records, yakomeje kuba urugo rw’abahanzi benshi bari basanzwe
muri Mo’Hits barimo Wande Coal, Dr SID, na D’Prince,
ndetse inafungurira amarembo ibyamamare bishya
nka Tiwa
Savage, Reekado Banks, Korede Bello, na Di’ja.
Kuri ubu, Mavin Records itunze
urutonde rw’abahanzi bakomeye barimo Rema, Ayra Starr, Ladipoe, Crayon,
Magixx, Boy Spyce, Bayanni, Johnny Drille, na DJ Big N.
Mu mwaka wa 2024, kompanyi
mpuzamahanga Universal Music Group (UMG) yatangaje
ko yaguze imigabane myinshi
muri Mavin Global, igikorwa cyafashije iyi label
kwagura ibikorwa byayo no gutera imbere kurushaho ku rwego mpuzamahanga.
Like This Post? Related Posts