• Imikino / FOOTBALL

Chairman wa APR FC Grig Gen Deo Rusanganwa,yavuze ko iyi kipe idahanganye na Ferwafa, ahubwo batunguwe no kubona ihana umusifuzi wibeshye ku nyungu za APR FC,  ariko uwibeshye ku nyungu z'ikipe bahanganye ntahanwe.

Aganira na Igihe umuyobozi wa APR FC,  yavuze ko nta nyungu  afite mu guhangana na Ferwafa , kuko nta nuburenganzira ifite bwo kuyiyobora igihe ubuyobizi bukuru bw'ingabo butamwemereye kwiyamamaza, yavuze ko amabaruwa APR FC imaze iminsi yandika , yari ayo gusobanuza impamvu   bakoresheje amashusho bahana, Ishimwe Claude wasifuye umukino iyi kipe yatsinzemo Mukura V&L , ariko ntibahane Rulisa Patience wasifuye uwo banganyije na Kiyovu  Sports .

Mu magambo ye Afande Deo yagize ati" ntabwo aribyo , wenda barabihera ko nanditse,  nkongera nkandika, byahereye ku bisubizo bansubije,ubwambere twakinnye na Mukura V&L, bucya mbona bahannye umusifuzi bihanukiriye,ndavuga burya se umusifuzi ntiyakwibeshya? , kandi uzarebe n'abafite za VAR , z'ma camera akomeye nabo habaho impaka,njyewe na nubu nemera ko umusifuzi yakwibeshya".


Grig Gen Deo Rusanganwa umuyobozi wa APR FC nti yumva ibyo Ferwafa iri gukorera iyi kipe

Yakomeje agira ati "nibyabaye kuri APR FC byose ,ibyo turi kuburana ,ashobora kuba Rulisa atarabibonye kandi aribyo,ariko nibo batangiye ngo barahana, ndavuga nti ariko se bahannye ku mukino wanjye gusa, izindi bakagenda bacisha kurugande ,ndavuga nti oya nimusobanure kuki byabaye,nashakaga kugirango ndebe Ferwafa ibyo ikora biratugeza hehe,bareke kubikora ku musifuzi umwe, undi ntibabimukoreho".

Yavuze ko impamvu yakomeje kwandikirana amabaruwa na Ferwafa, ari uko ibisobanuro bamuhaga bitabaga bimunyuze,yavuze ko atemera ikerita y'umutuku ikipe ye yahawe ubwo yakinaga na Kiyovu Sports,  kuko abona amakarita 2 yombi y'umuhundo , nta na nimwe yari ikwiye gutangwa , cyane cyane ko zombi Ssekiganda yazihawe nyuma yo gukora amakosa , ariko habanje kwirengagizwa ikosa ryakorewe umukinnyi wa APR FC.

Yasoje avuga ko niba ibintu bikozwe ku musifuzi umwe, nundi nawe banjye babikorera, ati " mwebwe musa naho mutanga umurongo , niba muhannye umuntu umwe , kuko bahannye umusifuzi wadusifuriye umukino wa Mukura V&L, ntibahana uwadusifuriye uwa Kiyovu Sports, nibyo nashakaga kureba , ibi bintu babikoze bagamije iki?, niyompamvu nanditse ngo niba bakoresheje amashusho ahanisha APR FC,  kuki arokora uwo duhanganye bakoresha amaso y'umusifuzi?.

Yavuze ko nubu Ferwafa itaramusubiza, ariko ko yifuza ko bamusobanurira ishingiro riri mu kwivuguruza bagize, asoza avuga ko we adashobora guhangana n'umuntu muri Sports, kuko icyo yifuza ari uko itera imbere atari uguhangana n'abantu, ikipe ya APR FC yanganyije na Rutsiro ku munsi wa 6 wa shampiyona,  umukino nawo wagaragayemo imisifurire itaravuzweho rumwe, ndetse nta gihindutse hakaba hategerejwe icyo APR FC iyivugaho.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments