Chairman wa APR FC Grig .Gen Deo Rusanganwa yavuze ko urebye ubushobozi APR FC ifite, nta yindi kipe mu Rwanda bahangana.Ibi afande Deo yabivuze ubwo yaganiraga na Igihe, avuga ko kuba mu mwaka amaze muri APR FC yaratwaye ibikombe 3 kandi itarabiherukaga atari agashya, avuga ko urebye ubushobozi Minisiteri y'ingabo ishyira muri iyi kipe, n'uburyo yubakitse, nta kipe nimwe mu Rwanda, ifite ubushobozi bwo guhangana na APR FC, ko ahubwo ari bimwe by'umupira.
Mu magambo ye Brig.Gen Deo Rusanganwa yagize ati"kuri APR FC mbona atari ibintu bishyashya, iyo urebye uburyo APR FC yubakitse, ubuyobozi bukuru bushyiramo imbaraga nyinshi kuyubaka", yavuze ko iyo adatwata ibikombe 3 atari kuba yakoze inshingano ze neza.
Yakomeje avuga ko iyo akoze igereranya nandi ma kipe, abona ntayo bahangana, ati"iyo nkoze igereranya nandi ma kipe, nkaba Sportif tuvugishije ukuri , urumva ari iyike yindi inyegera, yego tujya tuvuga ngo umupira urindunda ariko ikipe irategurwa, ikipe ya APR FC irubakitse, nubwo bituzuye 100%, indi twayigereranya niyihe se , ntayo njyewe mbona mu Rwanda".
Yavuze ko hari igihe abayobozi bayo bivangira, kandi bafite ibisabwa byose, ariko akomeza gushimangira ko mu Rwanda nta kipe nimwe ihari yakwegera APR FC, avuga ko we yizera ko ubwo bamuhaga kuyobora APR FC bamuhaye byose, bityo nawe aba akwiye gutwara ibikombe byose .
Like This Post?
Related Posts