Umuhanzi w’Umunyanijeriya Femi Kuti, umuhungu wa nyakwigendera Fela Kuti washinze injyana ya Afrobeat, yatangaje ibanga rimufasha gukomeza kumara igihe kirekire mu ruganda rw’umuziki nta gucika intege.
Mu kiganiro
aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo muri Nigeria, Femi Kuti yavuze ko ubwitonzi, imyitozo ngororamubiri, n’urukundo afitiye umuziki
ari byo bimufasha gukomeza gukora umuziki w’umwimerere kandi wubashywe.
Yagize ati:“Ntabwo
ari amafaranga cyangwa igikundiro bifasha umuntu kumara igihe kinini mu muziki.
Ni ugukomeza gukunda ibyo ukora, kubikora buri munsi, kandi ukirinda ibintu
byose bishobora kugusubiza inyuma.”
Femi Kuti, umaze imyaka irenga 30 mu muziki,
yavuze ko kugumana ubuzima bwiza n’ukumva ko
umuziki ari umurimo ufite intego byamufashije gukomeza kuba umwe mu banyabigwi
bakomeye muri Afurika.
Yasoje avuga ko
afite intego yo gukomeza gusigasira umurage wa se
Fela Kuti no guteza
imbere injyana ya Afrobeat ku rwego mpuzamahanga.
Like This Post? Related Posts