• Imyidagaduro / ABAHANZI

 Umuhanzi Eddy Kenzo yatangaje ko atiakorera mu  bushobozi bwa Bebe Cool  ubwo bari  mu bikorwa  byo kwamamaza Perezida Museveni ko we asanzwe akorana neza kandi  mu buryo butaziguye  na Perezida ubwe

Amakuru avuga ko aba bombi bamaze iminsi batumvikana ku bijyanye n’igenzura n’ihuzabikorwa ry’abahanzi bajya mu bikorwa bya Perezida hirya no hino mu gihugu, ndetse hakavugwa ko hariho n’amakimbirane ashingiye ku micungire y’amafaranga ajya muri ibyo bikorwa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Eddy Kenzo yavuze ko adakorera munsi ya Bebe Cool, ahubwo ko akorera ku buryo bwigenga kandi akorera ku rwego rwo hejuru akageza raporo ze kuri Perezida ubwe, nk’uko abikora mu nshingano ze nk’Umujyanama wa Perezida mu by’ubuhanzi n’ubuhanzi rusange ndetse n’Umuyobozi w’abahanzi bo muri Uganda.

Eddie Kenzo yagize ati “Njyewe ubwanjye ndi umuyobozi w’abahanzi muri Uganda kandi mfasha Perezida mu bijyanye n’abahanzi. Ni inshingano zanjye kureba ko ibintu byose birebana n’abahanzi bigenda neza. Sindi munsi ya Bebe Cool habayeho urujijo ruke ubu nkorana n’Umukuru w’igihugu mu buryo butaziguye,”

Kenzo yashimangiye ko inshingano ze zirimo guhuza abahanzi, guteza imbere ubumwe mu ruganda rw’imyidagaduro, no gutegura ibikorwa byo gushyigikira Perezida Museveni mu gihugu hose.

Amakuru yemeza ko umubano hagati ya Kenzo na Bebe Cool umaze igihe udahagaze neza, aho bamwe mu bazi ibyabo bavuga ko ari “umubano w’umuhindo ariko w’akazi”, kuko bombi bakomeje gukora ibikorwa byo kwamamaza Perezida mu rwego rwo kumwongerera amajwi mu matora ari imbere.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments