Umuhanzi umaze kuba Icyamamare
muri Afurika Burna Boy yahishuye uburyo amaze igihe agorwa n’ibijyanye
n’iyobokamana aho yavuze ko nubwo yahinduye idini akava mu bakristu akajya mu
idini ya Islam ataragera ku rwego rumuhaza mu buryo bw’Umwuka
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu
kiganiro na Playboymax aho yashimangiye ko akomeje kurushaho kwiga no
gukora ubushakashatsi mu bitabo by’amadini ,gusa arushaho kuyoberwa aho ukuri
nyakuri guherereye
Burna Boy yagize ati “ Nakuriye
mu idini ya gikristu mba umuyisilamu ariko bimeze nko kuba warize byinshi
kuby’amadini ,Ariko kugeza ubu ndacyashakisha kumenya ukuri Nyakuri
ku bibera kw’isi,Uko ndushaho gukora ubushakashatsi niko ndushaho
kuyoberwa
“Uyu muhanzi w’imyaka 33 y’amavuko
yavuze ko urugendo rwe rwo gushaka ukuri n’igisubizo cy’ibibazo byo mu buzima
ari urugendo rukomeye, kandi ko adashaka gufatwa nk’umuntu ufite idini rimwe
gusa, ahubwo ari umuntu wifuza gusobanukirwa neza n’imibereho y’abantu
n’imbaraga zo mu buryo bw’umwuka.
Like This Post? Related Posts