Nyuma y'imyaka irenga 10 yubakwa , Hotel ya Ferwafa yatangiye kwakira amakipe y'igihugu, baherehe ku ikipe y'abatarengeje imyaka 17 , yitegura Cecafa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 04 Ugushyingo 2025, nibwo ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, yinjiye muri Hotel ya Ferwafa , yari imaze imyaka 10 itegereje kwakira abakinnyi ba Amavubi, izi ngimbi ziri kwitegura Cecafa , nizo zaraye bwa mbere muri iyi Hotel yari yarabaye agaterera nzamba , kuko hari hashize imyaka 10 yarananiranye kuzura.
Perezida wa Ferwafa bwana Shema Ngoga Fabrice , yavuze ko iyi Hotel itarafungurwa ku mugaragaro, ariko bamaze kubona ibyangombwa bibemerera kuyikoresha , kubera ko yamaze kuzuza ibisabwa byose ngo ibashe guturwamo, avuga ko babanje kwakiriramo aba bana , kugirango babanze barebe, neza uko imeze n'ibidatunganye, babone kuyifungura ku mugaragaro.
Perezida wa Ferwafa Shema Fabrice yakiriye abana b'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17
Shema Fabrice yavuze ko iyi Hotel , ifite umwihariko, kuko ari iyaba Sportif byumwihariko abakunzi b'umupira w'amaguru, avuga ko izaba ifite ibibuga bitandukanye ,abantu bashobora gukiniramo, ndetse ko yegereye ibindi bikorwa remezo bya Sports , nka BK Arena, Stade Amahoro, Petit Stade ,n'ibindi bitandukanye.
President wa Ferwafa yavuze ko iyi Hotel itagenewe amakipe y'igihugu gusa , ahubwo n'abantu basanzwe bemerewe kuyizamo, byumwihariko ikaba izajya ibakoreshwa mu kwakira Inama, Amahugurwa byose by'abantu bari muri Sports , ndetse avuga ko n'abanyamahanga bahawe ikaze, uretse abo mu bikorwa bya Sports , Shema Fabrice avuga ko nabandi basanzwe bemerewe kuza kuraramo, gusa ubu bitakunda kuko batarahabwa ibyangombwa byo gukora nka Hotel .
Iyi Hotel ya Ferwafa yagangiye kubakwa muri 2015 ku nkunga y FIFA , gusa ntabwo yabashije kuzurira igihe cyari cyarateganyijwe , ahanini bikavugwa ko habayemo kunyereza amafatanga yagombaga kubaka iyi Hotel, nubwo nta muyobozi muri Ferwafa wigeze ukurikiranwaho icyo cyaha , cyangwa ngo agicyekweho, FIFA niyo yongeye gutanga andi mafatanga kugirango iyi Hotel yuzure, kuri ubu ikaba yatangiye gukoreshwa.