Abantu barindwi baguye mu mpanuka y’indege y’imizigo yiteguraga kogoga ikirere iva ku kibuga cy’indege cya Louisville i Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) nkuko byemejwe na Guverineri w’iyo Ntara, Andy Beshear.
Indege y’imizigo ya sosiyete y’ubwikorezi UPS yakoze
iyo mpanuka ku mugoroba wo ku wa 04 Ugushyingo, yanakomerekeje abandi 11
yasanze ku butaka.
Mu itangazo UPS yashyize hanze, yavuze ko abakozi
batatu bari muri iyo ndege bashobora kuba bari mu bahitanywe nubwo imibare
y’abapfuye ishobora gukomeza kwiyongera.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa
Kabiri, Beshear yagiriye abantu inama yo kutegera ahabereye impanuka bitewe
n’umuriro n’imyotsi yari igicumba mu rwego rwo kwirinda ko hari abandi
bayigwamo.
Icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana ndetse Beshear
yirinze kugira icyo abivugaho avuga ko bizatangazwa n’Ikigo gishinzwe Umutekano
w’Ingendo (NTSB) kuko ari cyo kiri gukora iperereza.
Ni mu gihe umuyobozi wa polosi ya Louisville, Paul
Humphrey, yavuze ko aho iyo mpanuka yabereye hazibandwaho mu iperereza kandi ko
batazi iguhe iryo perereza rizatwara.
Indege zose zari guturuka ku kibuga nyuma y’iyo mpanuka zari zabaye zihagaritswe by’agateganyo ariko kuri uyu wa Gatatu zasubukuwe.
Like This Post? Related Posts