Umuhanzi akaba n’umunyabigwi ukomoka mu gihugu cya Bénin wamenyekanye ru ruhando mpuzamahanga kubera
ijwi rye Angelique Kidjo yatangaje uko abona abahanzi bakoresha impano yabo y’umuzikia
mu gushimangiza cyangwa kwamamaza abanyapolitiki n’amashyaka yabo
Uyu muhanzikazi wibitseho ibihembo bya
Grammy Awards yatangaje ko mu buzima bwe nta muziki akorera
abanyapolitiki, uko ubutegetsi bwa Politiki butamara igihe , kandi ko umuhanzi
ukoresha umuziki mu nyungu za Politiki ashobora
guta agaciro igihe cyose
ubutegetsi buhindutse .
Ibi
yabitangaje ubwo yari mu kiganiro cyitwa Female Poets Society podcast
Angelique Kidjo yasabye bagenzi be b’abahanzi
kuba ijwi ry’abaturage aho kuba ijwi ry’abanyapolitiki
bari ku butegetsi.
Yagize ati
“ Abahanzi tugomba kuba ijwi ry’abaturage
,ntituri ijwi ry’abategetsi , kuko Politiki irahinduka , ariko umuziki
nyakuri uba ugamije impinduka nziza mu mibereho myiza y’abantu
Angelique Kidjo yavuze
ko yibuka amagambo umubyeyi we
wamureze yamwigishije yo kutagendera
ku nyungu za politike mu muziki we
Yagize
ati:“Papa yajyaga ambwira kenshi, by’umwihariko njyewe nk’umuririmbyi, ngo ‘ntuzigere wandika
umuziki ushimagiza ishyaka rya politiki iryo ari ryo ryose, kuko riza
rigasimburwa, kandi iyo risimbuwe, nawe
urarangira ’”
Yasoje abwira abahanzi ati “Andika umuziki wawe wubahiriza ibitekerezo byawe, wumve ufite ubwisanzure mu byo wandika. Ntukagurishwe cyangwa ngo ube igikoresho cy’umuntu, kuko iyo ubikoze, uhita uhinduka ijwi ry’ubutegetsi aho kuba ijwi ry’abaturage. Iyo ubwo butegetsi buhindutse, nawe uhita uburizwamo.”
https://www.youtube.com/watch?v=dlgESq5FAx4&list=RDdlgESq5FAx4&start_radio=1