• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Joseph Mayanja, uzwi cyane ku izina rya Chameleone, yatangaje ko nta faranga na rimwe ahabwa kugira ngo aririmbire mu bitaramo byo kwamamaza Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Uyu muyobozi wa Leone Island, Chameleone, yasobanuye ko  ibivugwa ko abahanzi bashyigikiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni bahembwa amafaranga menshi ko ari ibihuha .

Chameleone, uri mu bahanzi baririmbana na Bebe Cool na Eddy Kenzo mu bikorwa byo kwamamaza, yavuze ko abikora ku bushake bwabo nta kiguzi, ahubwo kubera ishimwe n’ubudahemuka bafitiye Perezida Museveni.

Chameleon yagize ati “  njye  ku giti cyanjye “Nshyigikiye Perezida Museveni ku mpamvu nyinshi, ariko cyane cyane kubera amahoro n’umutekano yabashije kubungabunga mu gihugu. Abantu benshi batigeze bajya mu mahanga bashobora kuba batabona neza ukuntu dutuye mu mahoro n’umutekano usesuye,”

Chameleone yinjiye mu rutonde rurerure rw’abahanzi bashyigikira umukandida wa NRM, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu gihe habura igihe gito ngo habe amatora ateganyijwe muri Mutarama.


Uyu muhanzi akomeje kuririmba mu bitaramo bitandukanye byo kwamamaza hirya no hino mu gihugu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments