Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoye ku mabere mu ruhame ubwo yari mu biganiro n’abaturage hafi y’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu mu Murwa Mukuru wa Mexico.
Amashusho
yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umugabo asatira Perezida amuturutse
inyuma akamusoma ku ijosi ndetse atangira kumukora ku mabere n’ibindi bice
by’umubiri ariko agahita akurwa mu nzira n’abarinzi ba Perezida.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 05 Ugushyingo
Perezida Claudia yagize ati: “Ntatanze ikirego byagenda bite ku bandi
bagore b’Abanyamexique? Niba babikora kuri Perezida, ubwo bigenda ku bandi
bagore?.”
Yongeyeho ko yafashe icyemezo cyo kumujyana
mu nkiko cyane ko atari ubwa mbere uwo mugabo akoze ihohotera
rishingiye ku gitsina.
Amashyirahamwe n’abaharanira uburenganzira
bw’abagore muri Mexique bagaragaje ko icyo gikorwa kigayitse kandi bigaragaza
uburyo abagabo bahohotera abagore muri icyo gihugu badatinya n’umwe.
Ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina no kwica abagore muri Mexique (femicide) na byo bikomeje kwiyongera aho 98% by’imanza z’ubwicanyi bushingiye ku gitsina zitaraburanishwa.