Nyuma y'amezi 10 rutahizamu Fall Ngagne agiye kugaruka mu kibuga, mu gihe Asmani Ndikumana agiye kongera gutaha izamu rya Rayon Sports , nyuma y'amezi 2.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Ugushyingo , nibwo ikipe ya Rayon Sports, yatangaje ko ba rutahizamu bayo Fall Ngagne na Asmani Ndikumana, bagarutse mu kibuga ku buryo bwuzuye , ndetse bazagaragara mu mukino w'umunsi wa 8, wa shampiyona, iyi kipe izakina na As Kigali, ku cyumweru taliki ya 23 Ugushyingo.
Mu mashusho aba basore bigaragara ko bifashe , bavuga ko bagarutse burumwe ati " I'm back", Fall Ngagne yaherukaga mu kibuga taliki 22 Gashyantare 2025, ubwo ikipe ya Rayon Sports yanganyaga na Amagaju FC, Fall Ngagne yatsinze igitego muri uyu mukino ariko ntiyawusoza kuko yagiriyemo ikibazo cy'imvune.
Ni mugihe Asmani Ndimumana , we yagize ikibazo cy'imvune, mu Kanama uyu mwaka , ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Singida Black Stars yo muri Tanzania, mu mukino wa CAF Confederations Cup , kugaruka kwaba basore bombi ni imbaraga zikomeye kuri Rayon Sports, yari imaze igihe igaragaza ibibazo mu busatiriza bwayo .
Fall Ngagne ubu yemerewe gukina nyuma y'amezi 10 afite imvune
Asmani Ndikumana yagaragaje imbaraga mu myitozo uyu munsi
Like This Post? Related Posts