Umunyamabanga mushya wa FERWAFA Bonnie Mugabe , yabwiye abakozi bayo ko nta bikorwa ashaka ko bizajya binyuzwa mu nzira z'ubusamu, ibintu byose bigomba kunyuzwa mu mucyo mu rwego rwo kwirinda amanyanga , abasaba kudatangariza amakuru ya FERWAFA mu tubari.
Ibi yabivuze ubwo yari amaze gukora ihererekanya bubasha nuwo yasimbuye, mu ijambo yagejeje ku bakozi agiye kuyobora Bonnie Mugabe , yababwiye ko bagomba guhindura imyumvire bagatekereza mu buryo bwagutse, ndetse ko bagomba kwakira gukorera ku gitutu utabishoboye akaba atazaramba muri Ferwafa , yavuze ko benshi bumvaga ko gukora kuva kuwa mbere kugeza kuwa 5, kuva saa 09h00 kugeza saa 17h, ibyo bitazongera gushoboka.
Kuri uyu wa mbere nibwo Bonnie Mugabe yakoze ihererekanya bubasha na Mugisha Richard asimbuye mu bunyamabanga bwa FERWAFA
Yabasabye ko bagomba gushyira hamwe ,ndetse abafitanye ibibazo bakabikemura hakiri kare , kugirango biborohereze gukorana no gutanga umusaruro, yavuze ko adashaka ko hazongera kubaho amakosa nkayagiye akorwa mu bihe byahise, avuga ko buri umwe agomba gukora ibintu ku murongo cyane cyane abafite aho bahurira n'amafaranga ati" umuntu ufite icyo ahuriyeho n'ibintu byemeza amafaranga , ndabinginze guhera uyu munsi menya ko wanyuze mu nzira uko zagenwe, nta guca kuruhande cyangwa inzira z'ubusamo , kumurongo, nibyo bizadufasha kutagwa mu manyanga".
Yabye abakozi kubahiriza umurongo wa FERWAFA by'umwihariko uwo gutangaza amakuru , at" Mumenye ko mukorera ikigo kigomba kugendera ku murongo, ntawagutumye ngo ujye gutangaza ibibera muri FERWAFA muri utwo tubari" avuga ko niba mu amasezerano yabo nta ngingo yo kubika ibanga no kudatanga amakuru y'ikigo , bitegura ko biza kujyamo.
Bonnie Mugabe yasabye abakozi ba FERWAFA gukora ibintu mu mucyo no kudatangariza amakuru ya FERWAFA mu tubari
Bonnie Mugabe yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA mu kwezi gushize ku Ugushyingo , atangira imirimo taliki ya 01 Ukuboza 2025, uyu mugabo yari asanzwe ari umukozi muri FIFA , muri komisiyo y'umuteka wo ku kibuga .