Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagiranye na mugenzi we wo mu Misiri, Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, amasezerano y’ubufatanye bw’impande zombi.
Gen Muganga yagiye
mu Misiri yitabiriye imurikabikorwa ry’igisirikare cy’iki gihugu riri kuba ku
nshuro ya kane kuva tariki ya 1 Ukuboza 2025.
Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byo muri
Afurika n’ibyo muri Aziya biri mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Rimurikirwamo ikoranabuhanga rigezweho, ibikoresho n’ubwirinzi byifashishwa ku
butaka, mu mazi no mu kirere.
Ku wa 2 Ukuboza, Ibiro by’Ingabo z’u Rwanda byasobanuye ko mbere
yo gusinya aya amasezerano, Gen Muganga na Lt Gen Khalifa babanje kuganira ku
buryo ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi bwakongererwa imbaraga.
Muri Kamena 2025, Lt Gen Khalifa yagiriye uruzinduko rw’iminsi
itatu mu Rwanda, yakirwa na Gen Muganga. Icyo gihe baganiriye ku kukurushaho
kwagura ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Ubufatanye busanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi bwubakiye
ku musingi wubatswe na Perezida Paul Kagame na Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri.
Mu 2017, Sisi yagiriye uruzinduko mu Rwanda, muri Nzeri 2025
Perezida Kagame na we agirira uruzinduko mu Misiri, bashimangira umubano mwiza
umaze imyaka myinshi hagati y’impande zombi.