Abasirikare ba Uganda bari mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishe bagenzi babo babiri b’Abanye-Congo.
Muri
teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri, Ingabo za Uganda zahafatiye abantu babiri
zikekaho kuba abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa CODECO umaze imyaka myinshi
wica abasivili.
Mu gitondo cyo ku wa 2 Ukuboza 2025,
abasirikare ba RDC bagiye ku kigo cy’ingabo za Uganda kiri muri Santere ya
Djugu kugira ngo bafunguze aba bantu, ariko zanga kubarekura. Ni aho ubushyamirane
bwatangiriye, impande zombi zirarasana.
Umuyobozi wa teritwari ya Djugu yatangaje
ko mu basirikare bapfuye harimo umurinzi wa hafi w’Umuyobozi w’Ingabo za RDC.
Undi umwe w’Umunye-Congo yakomeretse cyane, bamburwa imbunda za AK-47.
Byateganyijwe ko kuri uyu wa 3 Ukuboza ubuyobozi bwa teritwari ya Djugu bwohereza intumwa ahabereye iyi mirwano kugira ngo hakorwe iperereza, hamenyekane andi makuru.