Ubushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2025, bwagaragaje ko mu nzego zagaragayemo ruswa cyane muri uyu mwaka ziganjemo Urwego rw’Abikorera, Inzego z’ibanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG).
Ni ushakashatsi bukozwe na Transparency International Ishami ry'u Rwanda (TI Rwanda), ku nshuro ya 16, bwakorewe ku bantu ku 2.360 bo mu bice bitandukanye by’igihugu barimo abagabo 53,56% n’abagore 46,44%, bagaragazaga niba barasabwe cyangwa baratanze ruswa mu mezi 12 ashize.
Mu rwego rw’abikorera basaba ruswa kandi bakayakira ku rugero rwa 8%, mu nzego z’ibanze bihagaze kuri 4,3%, mu gihe muri REG urugero rwo kwakira ruswa ruri ku rugero rwa 3,7%.
Mu rwego rw’ubushinjacyaha, igipimo cya ruswa kiri kuri 3,5%, muri WASAC Group ruswa yatswe kandi yakirwa ku rugero rwa 2,8%, na ho muri RURA yatswe kandi iribwa na 2,04%.
Izindi nzego, abakoreweho ubushakashatsi berekanye ko zirya ruswa harimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Abacamanza, n’abo mu mashuri yisumbuye ahagaragaye ruswa ku rugero ruri hagati ya 1%-1,9%.
TI Rwanda ivuga ko ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 10% binjiza ari munsi y’ibihumbi 100 Frw, mu gihe abari kuri 23% binjiza abarirwa hagati ya 11000 Frw n’ibihumbi 30 Frw, mu gihe 37,6% binjiza hagati y’ibihumbi 31 Frw n’ibihumbi 100 Frw. Abandi 17,5% binjiza hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200 Frw na ho 11,1% binjiza arenga ibihumbi 200 Frw.
Gusa impuzandengo y’amafaranga Abanyarwanda batanzemo ruswa ni 262.148 Frw.
Imibare igaragaza ko abantu batanze ruswa muri RURA bishyuraga ruswa ibarirwa muri miliyoni 1 Frw, bakanganya n’abayitanze mu nzego z’ubuvuzi kuko na bo baciwe miliyoni 1 Frw, na ho muri RRA batanze 994000 Frw, mu Bushinjacyaha batanze ibihumbi 500 Frw, muri za banki ruswa ibarirwa mu bihumbi 200 Frw na ho mu rwego rw’abikorera ibarirwa muri bihumbi 167 Frw.
Urwego rwa serivisi rwamunzwe na ruswa cyane mu Rwanda
Urwego rwa serivisi mu Rwanda rurushaho gutera imbere ndetse Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 5.798 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2025, urwego rwa serivisi rugiramo uruhare rwa 50%.
Gusa ubushakashatsi kuri ruswa mu 2025 bwagaragaje ko serivisi zijyanye no gushaka ibyangombwa bwo kubaka byatanzwemo ruswa ku rugero rwa 22,9% mu 2025 bivuye kuri 36,6% mu 2024.
Abantu 16,6% batanze ruswa muri Polisi y’u Rwanda ngo babone uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, naho 13,6% batanze ruswa ngo bemererwe kubaka inyubako zitajyanye n’igishushanyombonera.
Abanyarwanda 13,6% kandi batanze ruswa ngo babone icyangombwa cy’ubutaka, mu rwego rw’abikorera 7,9% batanze ruswa ngo bahabwe akazi, mu gihe 6,7% batanze ruswa ngo bihutishe serivisi zo kubona amazi mu ngo, 5% batanze ruswa bashaka guhabwa amashanyarazi byihuse.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu babajijwe, 10% batanze ruswa kubera impamvu z’ubucuruzi.
Kugeza ubu mu bantu bemeje ko basabwe ruswa, 9,5% ni bo babimenyesheje inzego zishinzwe kubikukirana mu gihe 90,5% bicecekeye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Ishami ry’u Rwanda, Mupiganyi Appollinaire, yavuze ko ahakiri icyuho cya ruswa ari muri serivisi aho umuntu yitinza mu gutanga serivisi ngo abone uko yaka ruswa.
Yagize ati:"By’umwihariko mu mitangire ya serivisi bitwereka ko kurwanya ruswa bisaba ingamba zikomeye, gusangira amakuru bigamije gukumira no guhozaho mu kubaka ubushobozi."
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ruswa yatanzwe muri aba bantu ingana 29.532.300 Frw
Imibare yerekana ko mu mafaranga arenga miliyoni 29 Frw yatanzwemo ruswa, muri RRA ingana na 32%, mu nzego z’ibanze ingana na 20%, mu nzego z’ubuvuzi hatanzwe ruswa ingana na 17%, mu mabanki hatanzweyo 10%, Polisi y’u Rwanda angana na 9% na ho mu nzego z’abikorera ni 3%.
Like This Post? Related Posts