• Amakuru / MU-RWANDA


Mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Nyankenke, Akagari ka Rutete, mu Mudugudu wa Kageje, haravugwa inkuru y'umusirikare mu ngabo z'u Rwanda (RDF) witwa Mutamba Augustin wiyahuje umugozi nyuma y'iminsi mike avuye muri misiyo.

Ni nkuru yamenyekanye ku wa Mbere, tariki 01 Ukuboza 2025, hakekwa ko yiyahuye kubera umugore we wanze kumuha amafaranga agera kuri miliyoni (1.000.000Frw) yamubikije ubwo yavaga muri misiyo.

Uwo musirikare bivugwa ko yari yaravuye mu gisirikare ariko nyuma aza kongera kugisubiramo agira amahirwe ahita yohereza misiyo (Ubutumwa bwo kugarura amahoro), nyuma avuyeyo akigera iwe amafaranga yari afite yakomeje kujya ayashwaniramo n'umugore we dore ko yari amaze iminsi atarara iwe kandi ikiruhuko yari yarahawe mu kazi cyari kitararangira.

Abaturage bavuga ko bagerageje kuganiza umugore wa nyakwigendera bamubaza niba hari amakimbirane bari bafitanye na we akabatsembera, bityo bakibaza ukuntu yaba yari avuye muri misiyo afite amafaranga akaba yahisemo kuyasiga akiyambura ubuzima.

Bakomeje bavuga ko kugira ngo bamubone yiyahuye ari umuntu wari uje gutira telefone yakomanga urugi akabura umukingurira, ubundi agiye inyuma gato asanga nyakwigendera ampanitse mu mugozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyankenke, Uwera Jeanne, yemeje aya makuru, avuga ko uwo muryango wari usanzwe ubanye neza.

Yagize ati:"Nta kibazo yari afitanye n'umugore we, nta makimbirane, nta bibazo umuryango we ugaragaza byaba byateye urupfu, ni umugozi yiyahuje yagiye gupimwa kuko ntabwo twakwemera ko iyo case bamushyingura adapimwe kuko inzego z'umutekano zirimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi bahageze bajyana umurambo kwa muganga."

Mutamba Augustin asize umugore n'abana batanu, umurambo we ukaba wajyanwe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments