Umusore w’imyaka 40 y'amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana wa mushiki we (mwishywa we) w'imyaka itanu (5), nyuma y’aho asanganywe n’uwo mwana mu cyumba yamukuyemo imyenda.
Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Rujeberi, mu Kagari ka Higiro, mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa Gatatu, tariki ya 03 Ukuboza 2025.
Mu masaha ya Saa Kumi z’Umugoroba (16h00) ni bwo nyina w’umwana yatashye avuye mu kazi asanga musaza we yafashe umwana amujyana mu cyumba amukuramo imyenda, amubonye ahita asohoka yiruka, undi amwiruka inyuma ariko amurusha intambwe, aramucika.
Abaturage bahise bahurura bahamagara inzego z’ubuyobozi zikomeza gufatanya n’abaturage kumushakisha, afatirwa mu Bugarama aho yari yagiye kwihisha.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko ibyo uwo musore yakoze ari agahomamunwa, asaba ababyeyi kurushaho kuba hafi y’abana babo.
Yagize ati:"Twumiwe. Ubutumwa duha abaturage cyane ababyeyi ni ukubibutsa ko nta muntu utahohotera umwana kabone isano yose baba bafitanye, bityo ko bakwiye kuba hafi y’abana no kubakurikirana kugira ngo bakumire ko bahura n’ihohoterwa."
Umwana bikekwa ko yasambanyijwe abana na nyina na nyirarume, ndetse na sekuru w’uwo mwana.
Uwo mwana yahise yoherezwa ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo yitabweho n’abaganga, na ho nyirarume nyuma yo gufatwa afungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ya Bugarama mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho rikomeje.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.