• Amakuru / POLITIKI


Ku munsi wa gatatu wikurikiranya w’imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 hamwe n’Ingabo za FARDC (Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo) ifatanyije na Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi kuri uyu wa Kane yakomeje i Kaziba, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru agera ku rubuga rwa Tazama RDC aturuka muri icyo gice, aravuga ko M23 imaze kwirukana FARDC n’abafatanyabikorwa bayo mu birindiro bibiri by’ingenzi muri iki gitondo cyo kuwa Kane, itariki 4 Ukuboza 2025.

Ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo baracyagerageza kurinda ibirindiro bimwe na bimwe ariko bikomeje kugira ingufu nkeya nk’uko amakuru amwe abitangaza.

Kuri axe ya Katogota-Kamanyola, ibintu bikomeje gutuza muri iki gitondo, ariko bishobora guhinduka akanya ako ari ko kose. Hagati aho ntabwo wapfa kumenya ugenzura agace ka Katogota hagati ya M23 cyangwa FARDC n’abayifasha.

Iyi mirwano yadutse mu gihe muri Amerika hakomeje imyiteguro y'isinywa ry'amasezerano y'u Rwanda na DRC aho abakuru b'ibihugu byombi bamaze no kugera muri icyo gihugu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments