Kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba mu Karere ka Karongi hafungiye Bayikorere Noel w’imyaka 19 na murumuna we Byiringiro Steven, bitewe n’uko Bayikorere yishe se Mushimiyimana Claude w’imyaka 47 amukubise igiti kirimo umusumari, amwitiranyije na murumuna we wari umukubise inkoni.
Bayikorere Noel yasobanuye uko byagenze.
Ati: “Twanyoye umutobe tuwuvanga n’inzoga
zitwa ‘Ibyuma’. Bigeze mu ma saa tatu z’ijoro tumaze gusinda, dutashye murumuna
wanjye ahamagarwa n’umuntu ngo agende amubwire. Ndamubuza mubwira ko bwije
yareka bakazavugana mugitondo. Murumuna wanjye aranga ngo ataba ari akazi amuha
cyangwa amurangira akakitesha.”
Bazamuka baje guhura n’uwahamagaraga
murumuna we, Bayikorere amubuza ko bavugana arabyanga akurura uwo murumuna we
ngo batahe, murumuna we afata inkoni aramukubita.
Ati: “Uwamushakaga yamaze kugenda, turazamuka,
tugeze hafi yo mu rugo kuko duturanye, murumuna wanjye afata inkoni ayinkubita
mu mutwe arankomeretsa, anayinkubita ku kuboko kurabyimba.’’
Yongeyeho ati: “Nahise nirukanka nzamuka,
nshikuza igiti ku rugo rw’umuturage, kirimo umusumari ndamanuka mpura na we,
papa, mama n’umugore wanjye, mpita nkubita icyo giti papa ngira ngo ni murumuna
wanjye ngikubise kuko hatabonaga, nsanga ngikubise papa.”
Avuga ko yakubise bwa mbere mu musaya
w’ibumoso, wa musumari urinjira, akubita n’izindi nshuro 3 mu mutwe, abona ari
murumuna we agira atyo. Se yikubise hasi, murumuna we aramubwira ati dore wishe
papa ugira ngo ni jye wishe.
Bayikorere Noel yakomeje abwira Imvaho
Nshya ko abonye se arambaraye gutyo urushunzi rw’amaraso, umugore we ahita
amwirukankana barataha.
Umugore na nyina aho gutabaza ngo
abaturanyi babafashe bamujyane kwa muganga, baramutahanye bavuga ko bajya
kumuvuza mugitondo, mu ma saa kumi n’imwe n’igice murumuna we yaje kubyutsa
mukuru we amubwira ko se yaraye akubise igiti yibwira ko ari we akubise agiye
gupfa.
Ati: “Nahise nkaraba mu maso vuba ngiye
nsanga umwuka ugiye kumushiramo, umushiramo mpari.
Nahise nicara aho abaturage baramfata na
murumuna wanjye, ubu batujyanye kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba.”
Yavuze ko yicuza akanasaba imbabazi kwica
se bitewe n’ubusinzi.
Ati: “Ndemera ntaruhanyije ko ari jye
wishe papa atari we nashakaga kwica, n’uyu murumuna wanjye ubusanzwe ntacyo
twapfaga, byose twabitewe n’ubusinzi. Ndasaba imbabazi umuryango wacu wose kuko
nanjye nabitewe n’umujinya w’uko murumuna wanjye yari ankomerekeje mubujije
kuvugana n’umuntu nijoro twanasinze bikabije, ndahita mva ku nzoga.’’
Umwe mu baturage bari bamujyanye kuri
RIB, Habiyaremye Jérôme yabwiye Imvaho Nshya ko urwo rupfu rwabababaje cyane
nk’abaturanyi.
Ati: “Rwatubabaje cyane nk’abaturanyi be,
yishwe n’umuhungu we ku bw’urugomo gusa n’ubusinzi bukabije. Twasanze umusaza
yakubiswe igiti kirimo umusumari umusaya n’umutwe yawangije cyane, ntiyanafasha
ngo bahite bamujyana kwa muganga, amuta aho arigendera, umugabo ararangaranwa
kugeza apfuye. Birababaje cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije
ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Umuhoza Pascasie yasabye abaturage
kwirinda urugomo.
Ati: “Yishe se biturutse ku rugomo, ubwo
yashyamiranaga na murumuna we yashaka kumukubita igiti kigafata se. Ntiyahise
apfa,ntibanahise bamujyana kwa muganga, basanga mugitondo ari intere, uwakoze
urugomo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba. Umurambo wajyanywe mu bitaro
bya Kibuye gukorerwa isuzuma.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda urugomo n’amakimbirane aho biva bikagera. Ahabaye kutumvikana ku kintu runaka bakagikemura mu bwumvikane, byananirana bakitabaza inzego z’ubuyobozi zibegereye.