Umugabo w’imyaka 52 y'amavuko, wo mu Karere ka Rulindo, yishe umugore we w’imyaka 40 y'amavuko, arangije na we anywa imiti yica arapfa, ubuyobozi buvuga ko bapfuye isambu umugabo yashakaga kugurisha umugore akabyanga.
Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko hari hashize iminsi umugabo yifuje kugurisha umurima ariko umugore we akabimwangira.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku wa Kane, tariki ya 04 Ukuboza 2025, mu Kagari ka Murama,
mu Murenge wa Kisaro, mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y'Amajyaruguru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Thelesphore, yemeje aya makuru y'urupfu rw'aba baturage, anasobanura uko byagenze.
Yagize ati:"Amakuru y’urupfu rwa bariya baturage twayamenye mu gitondo ahagana Saa 04h50’, nyuma y’uko umukozi wakoragayo ataha bagombaga kujyana mu kazi yahageze akabura umugore, ajya mu rugo rwabo, akomangira abana barara mu nzu zo hanze, bakinguye basanga bapfuye, umugore afite ibikomere, umugabo na we hafi ye hari agacupa gasa nk’aho yakazanyemo imiti yo kunywa ari na yo ishobora kuba yamwishe."
Uwamahoro yakomeje avuga ko aba bombi bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugore yaranze ko umugabo agurisha umurima, ndetse ko mu kwezi gushize ubuyobozi bwagiye kubaganiriza, nyuma y’uko umugabo yari yangije inzu ngo abone urwitwazo ko ari gushaka amafaranga yo gusana, bumutegeka kubikosora.
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu muryango, ndeste abasezeranye abibutsa ko bakwiriye kumenya ko bose banganya uburenganzira ku mutungo.
Imirambo ya ba nyakwigendera yombi yahise ijyanwa mu Bitaro bya Byumba, gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ishyingurwa.
Uwo muryango wasize abana batandatu, bahise baba imfubyi, aho umuto muri bo afite imyaka 18 y'amavuko.
Amakimbirane mu muryango Nyarwanda ni ikibazo gihangayikishije
Ikibazo cy'amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana, umwana wishe umubyeyi cyangwa uwakoze ibindi bikorwa byindengakamere biganisha ku kwica.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.
Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi, aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.