• Amakuru / MU-RWANDA


U Rwanda rwakiriye impunzi z’Abanyekongo 526 ziganjemo abana n’abagore bahunze imirwano irimo kubera mu bice bya Kamanyola no mu nkengero zaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025 hagati ya saa mbiri na saa tatu ni bwo ku mupaka wa Kamanyola hambukiye impunzi z’Abanyekongo zahunze imirwano iri kubera muri Kivu y’Amajyepfo hafi y’uyu mupaka.

Bakigera mu Rwanda babanje gufatwa imyirondoro mu gihe hategerejwe umwanzuro w’ibiza gukurikiraho ku buvatanye bw’inzego zitandukanye.

Izi mpunzi ziyongere ku zindi 199 zahageze ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025, na zo zari zihunze imirwano yibasiye ibice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ibi bibaye nyuma yaho imirwano yongeye gukomeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu aho ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi na Wazalendo zagabye ibitero bikomeye ku bice bigenzurwa na AFC/M23 muri Santere ya Katogota iri muri Teritwari ya Uvira na Kamanyola muri Teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi, Kamanyola yibasiwe n’imirwano ikomeye yari ihanganiye gufata umuhanda w’Igihugu wa 5 uhuza Bukavu na Uvira.

Bivugwa kandi ko kugeza ku wa kane hari hamaze gupfa abasivili barindwi n’abandi batandatu bakomeretse, amasoko n’amashuri arafunze ndetse n’abatarahunga babuze amahwemo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments