Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje rugiye gushyiraho Umuvugizi warwo wungirije mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire yarwo n'Itangazamakuru ndetse no gutangira amakuru ku gihe.
Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025, mu kiganiro n'Itangazamakuru.
RIB yavuze ibi mu gihe Abanyamakuru bamaze igihe bavuga ko bagorwa no kubona amakuru mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), bigatuma batangaza amakuru atuzuye.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 05 Ukuboza 2025, mu kiganiro Polisi y'u Rwanda n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), bagiranye n'Abanyamakuru ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru.
Ikibazo cyo kutabona amakuru muri RIB mu buryo bwihuse cyazamuwe n'abanyamakuru bifuje ko RIB yagashyizeho abavugizi bayo hirya no hino mu Ntara ndetse n'Umujyi wa Kigali nk'uko bimeze kuri Polisi y'u Rwanda.
Bakomeje avuga ko bikozwe gutyo byatuma amakuru atangirwa igihe kuko yaba atangwa n'abantu benshi, aho gutagwa n'umuntu umwe.
Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Col. Pacifique Kayigamba Kabanda, yavuze ko uru rwego ruri gutekereza uko hashyirwaho umuvugizi warwo wungirije.
Yagize ati:"RIB ni Urwego rukiyubaka kandi rufite abakozi bake ugereranyije na Polisi y'u Rwanda. RIB iri gushaka abakozi bahagije kugira ngo irusheho gutanga amakuru ku gihe. Gusa, ubu turi gutekereza uko hashyirwaho Umuvugizi wa RIB wungireje uzajya wunganira undi usanzwe bakaba babiri (2)."
Yakomeje avuga ko RIB yiyemeje kunoza imikoranire yayo n'Itangazamakuru mu mwaka wa 2026 kugira ngo amakuru ajye atangirwa igihe.
Ubusanzwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rufite umuvugizi umwe ku rwego rw'Igihugu ari we, Dr. Murangira B. Thierry. Ariko Abanyamakuru bavuga ko bagorwa no kubona amakuru bigatuma batangaza amakuru atuzuye cyangwa ashaje kubera kubura urwo rwego.
RIB ni Urwego rukiyubaka kuko hashize imyaka umunani Leta y’u Rwanda irushyizeho, hashingiwe ku Itegeko N°12/2017 ryo ku wa 07/04/2017, hanyuma rutangira gukora tariki 20 Mata 2018.
Ni urwego rwihariye ndetse rufite inshingano zikubiye mu nkingi eshatu zirimo gukumira ibyaha, gutahura ibyaha ndetse no kubigenza.
Mbere y’uko RIB ishyirwaho izo nshingano zari ziri muri Polisi y’Igihugu mu ishami rya CID (Criminal Investigation Department).
Like This Post? Related Posts