• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwategetse ko Capt Peninah Mutoni na Maj Vincent Murigande bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe bafungwa.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, ni bwo hasomwe urubanza rwaregwagamo Maj Vincent Murigande, Capt Peninah Mutoni na Capt Peninah Umurungi bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.

Ibi byaha ni ibifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League ndetse n’izindi ngendo zagiye ziba mu bihe bitandukanye zirimo iza ba ofisiye ba RCS.

Icyemezo cy’urukiko cyemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe, rwemeza ko Maj Vincent Murigande adahamwa n’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Gusa rwemeje ko Maj Vincent Murigande ahamwa n’icyaha cyo kutamenyekanisha ikorwa ry’icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi magana 300 Frw.

Capt Peninah Mutoni yahamwe n’icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe; icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya; icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka itanu no gutanaga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Ni mu gihe Capt Peninah Umurungi adahamwa no kuba icyitso mu cyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe cyangwa kuba ubufatanyacyaha mu cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments