Umuryango w’Abibumbye washimiye basirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye wemeza ko ari cyo gihugu gifitemo umubare munini w’abagore bashinzwe umutekano.
U Rwanda ni kimwe mu
bihugu bike byatahuye ubushobozi bw’umugore ndetse bishyiraho politiki yo
kumuteza imbere.
Byahereye mu burezi budaheza, umuhungu n’umukobwa bahabwa
amahirwe angana yo kwiga amasomo yose aho guharira bimwe abahungu ngo abakobwa
bajye mu masomo ajyanye no kwita ku rugo gusa.
Amategeko y’u Rwanda ategeka ko mu myanya y’ubuyobozi haba mu
nzego za Leta n’abikorera abagore bagiramo impuzandengo ya 30%.
Nta mibare nyakuri y’abagore bari mu Ngabo z’u Rwanda ariko aho
bari bageze ku 100, haba harimo umubare ugaragara.
Amakuru agaragara ku rubuga rwa Loni yemeza ko u Rwanda rufite
abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro 5.885.
Ati “U Rwanda ni rwo rufite umubare munini w’abagore bari mu
butumwa bwo kugarura amahoro, bagera kuri 688 bari mu butumwa. Kuba bahari
bituma ubutumwa bugenda neza, byubaka icyizere mu baturage bo mu bihugu kandi
bigatanga umusanzu mu gukemura ibibazo bikomeye hagendewe ku mahame
y’ubwuzuzanye.”
Ibihugu bigwa mu ntege u Rwanda hagendewe ku mibare yo muri
Mutarama 2025, harimo Nepal ifite abagore 649 bari mu butumwa bw’amahoro bwa
Loni, Bangladesh ifitemo 446, Indonesia ifitemo 193 mu gihe u Buhinde bufitemo
154.
Loni yahamije ko “Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda barinda
abasivili kandi bagafasha mu bikorwa bizana amahoro arambye mu baturage.”
U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi mu butumwa
bwa Loni bwo kugarura amahoro mu 2004. Hari nyuma y’imyaka 10 ingabo za MINUAR
zari mu Rwanda kuva mu mpera za 1993 zinaniwe guhagarika Jenoside yakorerwaga
Abatutsi.
Magingo aya mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro hamaze
kugwa abasirikare b’u Rwanda 73.
Loni iti “Warakoze Rwanda kuri serivisi n’ukwitanga kw’ingabo zawe zishinzwe kugarura amahoro.”
Like This Post? Related Posts