Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amakuru avuga ko uwo muyobozi yatawe muri yombi ku wa Kabiri, tariki ya 02 Ukuboza 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, ntahamya neza ko uwo muyobozi afunzwe ariko afite amakuru y'uko ari gukurikiranwa.
Yagize ati:"Kuva kuwa kabiri, yasabye uruhushya avuga ko hari amakuru ubugenzacyaha bumukeneyeho. Ntabwo nahamya ko afunzwe, gusa dufite amakuru ko arimo abazwa na RIB. Ibindi bifitanye isano na byo nitubimenya tuzabitangaza."
Mukandayisenga yahumurije abaturage ko serivisi zatangwaga n’uyu muyobozi zitahagaze, kuko inshingano ze Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere arimo kuzitanga mu kuziba icyuho.
Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo gihanwa n’ingingo ya 9 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Giteganya igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza ko yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu gihe gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite gihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ugihamijwe, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 5.000.000 Frw ariko atarenze 10. 000.000Frw.