Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yakoze
umukwabu wo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, imena litiro zisaga 1 700,
ndetse inafunga bane mu bazikoraga.
Ni igikorwa cyabereye imbere y’abaturage, banasabwa
gucika kuri izo nzoga z’inkorano zihabwa amazina agaragaza ingaruka zikomeye ku
buzima bwabo no ku mutekano.
Amwe mu mazina ahabwa izi nzoga arimo Muriture,
Nzogejo, Tunuri, Muhenyina, Umutaragweja, Umumanurajipo n’andi, yose agaragaza
imyitwarire idahwitse igaragara ku bazinywa.
IP Ngirabakunzi Ignace, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara
y’Amajyaruguru, avuga ko abakora bene ibi binyobwa bagirwa inama yo kubireka,
ariko abanangira bagafatwa bakabibazwa.
Ati “Abaturage bagirwa inama yo kwirinda kunywa bene
biriya binyobwa kuko byujuje inenge, bityo kubinywa bikaba bibangiriza ubuzima
kandi bigahungabanya ituze rusange.”
Yakomeje agira ati: “Abantu bumve ko kunywa biriya
binyobwa ari ukwishyira mu byago, bityo babireke kandi batange amakuru y’aho
byengerwa, ababikora babibazwe.”
Polisi ivuga ko abenshi mu banywa inzoga zitujuje ubuziranenge ari bo usanga biganje mu bakora ibyaha ndetse no mu bahungabanya umutekano