• Amakuru / MU-RWANDA

MTN Rwanda irishimira ko yatangije ku mugaragaro uburyo bwo kurinda umutekano w’Abana kuri interineti (Child Online Protection) bugamije kugabanya uko abana bahura n’ibirimo ibitabakwiriye cyangwa bishobora kubangamira iterambere ryabo mu marangamutima, mu mitekerereze no mu myitwarire.

Nk’ikigo cyemera inyungu z’ubuzima bugezweho bushingiye ku ikoranabuhanga n’itumanaho, MTN Rwanda igaragaza ko abantu bose abakiri bato n’abakuru, bakwiye kwishimira amahirwe atangwa na interineti mu mutekano usesuye.

Kuri ubu MTN Rwanda yazanye igisubizo gishingiye kuri USSD cyo kurinda abana kuri Interineti, gifasha ababyeyi n’ababarera kugenzura no kumenya ubwoko bw'ibigenewe abana biboneka kuri interineti. 

Binyuze mu mu gukanda *807#, ababyeyi bashobora gufunga imbuga n’ibindi babona bidakwiye, bityo bakagira amahoro mu mutima mu gihe abana barimo kwiga no gukoresha interineti mu buryo butekanye.

Iyi gahunda ituma abana bakomeza kuba ku murongo wa interineti ababyeyi n’ababarera bafite impungenge ku byo  bashobora guhura na byo, bityo ibi bigashimangira ukwiyemeza kwa MTN Rwanda kwo kudasiga n’umwe inyuma mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi muri MTN, yavuze ko mu gihe abantu bagiye kwinjira mu minsi mikuru batekereje uburyo barushaho gukorera abakiriya babo neza ndetse banarinda umutekano w’Abana b’u Rwanda. 

Ati: ”Mu gihe twinjiye mu minsi mikuru, twatekereje ku buryo bwimbitse bw’uko twakora mu kurushaho gukorera abakiliya bacu neza, kandi turinda umutekano w’abana b’u Rwanda mu gihe bamara bari kuri interineti.

Nubwo interineti ari igikoresho gikomeye kandi gifite akamaro kanini, iyo idakoreshejwe neza ishobora kwangiza. Binyuze mu gukoresha *807#, turi guha ababyeyi n’abarezi amahoro yo mu mutima ko abana babo bashobora kwungukira ku byiza bya interineti batagize ibyo bahura nabyo byangiza.”

Mu gutangiza iki gisubizo cyoroshye, kitarimo ikiguzi kandi gishingiye kuri telefoni zigendanwa, MTN Rwanda iri kugabanya icyuho mu mutekano w’ikoranabuhanga, itanga uburyo n’abakoresha telefoni zitari smartphone barindamo abana babo kuri interineti.

Iyi gahunda yo kurinda abana kuri Interineti ni intambwe ikomeye iganisha ku guhuza ikoranabuhanga n’umutekano, binyuze mu guha imbaraga ababyeyi n’abarezi, kwigisha abakiri bato, no gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kurinda ejo hazaza h’ikoranabuhanga mu Rwanda.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments