Inzego z’Umutekano z’u Rwanda
(RSF) ziri mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique, ku wa
21 Ukuboza 2025, bitabiriye igikorwa cya siporo rusange aho bari
kumwe n’abaturage ndetse n’ abayobozi b’inzego z’ ibanze.
RDF ivuga ko iki gikorwa cyateguwe
n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Mocímboa da Praia, kigamije gukomeza ubumwe
n’imikoranire hagati y’inzego za Leta n’abaturage, banishimira umutekano umaze
kugerwaho, ndetse no kugaragaza uruhare rwa siporo mu guteza imbere ubuzima
bwiza.
Nyuma y’iki gikorwa, abayobozi
baganirije abitabiriye iyi siporo, bashimangira akamaro n’intego z’ibi bikorwa
bigamije guteza imbere imikoranire myiza n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu izina ry’ Inzego z’Umutekano
z’u Rwanda, ACP Bertin Mutezintare, yijeje abaturage ubufatanye mu
by’umutekano.
Yashimangiye ko ari ngombwa
gukorana bya hafi n’abaturage mu bikorwa rusange, anagaragaza icyifuzo cyo
kwagura bene iyi siporo rusange mu ntara yose.
Umuyobozi w’Umujyi wa Mocimboa da
Praia, Madamu Helena Bandeila, yashimiye cyane Inzego z’Umutekano z’u Rwanda
n’iza Mozambike ku ruhare bagira mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu Ntara
ya Cabo Delgado.
Yanashishikarije abayobozi
b’inzego z’ibanze gukangurira abaturage kwitabira siporo rusange ya buri
cyumweru, agaragaza ko gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe ari ingenzi mu
kubungabunga ubuzima bwiza.