• Imikino /

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri  mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique, ku wa 21 Ukuboza 2025,  bitabiriye igikorwa cya siporo  rusange aho bari kumwe n’abaturage ndetse n’ abayobozi b’inzego z’ ibanze.

RDF ivuga ko iki gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Mocímboa da Praia, kigamije gukomeza ubumwe n’imikoranire hagati y’inzego za Leta n’abaturage, banishimira umutekano umaze kugerwaho, ndetse no kugaragaza uruhare rwa siporo mu guteza imbere ubuzima bwiza.

Nyuma y’iki gikorwa, abayobozi baganirije abitabiriye iyi siporo, bashimangira akamaro n’intego z’ibi bikorwa bigamije guteza imbere imikoranire myiza n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu izina ry’ Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, ACP Bertin Mutezintare, yijeje abaturage  ubufatanye  mu by’umutekano.

Yashimangiye ko ari ngombwa gukorana bya hafi n’abaturage mu bikorwa rusange, anagaragaza icyifuzo cyo kwagura bene iyi siporo rusange  mu ntara yose.

Umuyobozi w’Umujyi wa Mocimboa da Praia, Madamu Helena Bandeila, yashimiye cyane Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambike ku ruhare bagira mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yanashishikarije abayobozi b’inzego z’ibanze gukangurira abaturage kwitabira siporo rusange ya buri cyumweru, agaragaza ko gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima bwiza.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments