• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 29 Mutarama 2026.

Gnassingbé uri mu ruzinduko mu Rwanda, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe.

Itangazo ryashyizwe kuri X na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rigira riti “Kuri uyu mugoroba Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yageze i Kigali mu ruzinduko ajemo. Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.”

Inshuro nyinshi Perezida Gnassingbé akunze kugenderera u Rwanda. Muri Mata 2025 ni bwo Perezida Kagame yakiriye Gnassingbé, wari uherutse gushyirwaho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’umuhuza ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni uruzinduko rwari rugamije gushimangira ubushake bwa Gnassingbé mu gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane ari hagati y’u Rwanda na RDC.

Icyo baganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro by’akarere bigamije kugashakira amahoro arambye.

Ku wa 24 Werurwe 2025 ni bwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Angola byatangaje ko Perezida João Lourenço atakiri umuhuza mu bibazo bya RDC n’u Rwanda ahubwo agiye gushyira imbaraga muri gahunda zireba umugabane wose aho kwita ku karere kamwe.

Nyuma Perezida Lourenço yagejeje ku bayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) dosiye ya Gnassingbé nk’uwari umukandida ku mwanya w’umuhuza barayisuzuma.

Mu ntangiriro za Mata 2025 AU yagaragaje ko ushyigikiye icyifuzo cya João Lourenço wa Angola ko Gnassingbé amusimbura ku mwanya w’umuhuza mu biganiro bihuza u Rwanda na RDC.

Ku wa 12 Mata 2025 Inteko Rusange ya AU yagize Gnassingbé bidasubirwaho umuhuza uzafasha u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye.

Gnassingbé yakunze gusura u Rwanda inshuro nyinshi haganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.

No muri Mutarama 2025 Perezida Gnassingbé na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bemeranya kurushaho guteza imbere imikoranire y’ibihugu byombi.

Muri iyi myaka ishize umubano wa Rwanda na RDC wazambye, biturutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, aho Kinshasa irushinja gufasha ihuriro rya AFC/M23 rukagaragaza ko ari ukwihunza inshingano zayo zo kubanisha Abanye-Congo ahubwo ikagira uruhare mu kubica no kubagirira nabi.

U Rwanda na rwo rushinja RDC gufasha no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubu ugifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Mu minsi ishize AU yagabanyije inshingano abahuza b’Abanyafurika mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyemezo cyo kugabanya abahuza inshingano cyafatiwe mu nama yiga ku mutekano w’uburasirazuba bwa RDC, yahurije abafatanyabikorwa mu mujyi wa Lomé muri Togo, kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 17 Mutarama 2026.

Ku ruhembe rw’ubu buhuza hariho Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé. Imirimo y’ubuhuza azajya ayifashwamo n’itsinda ryo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ibiro bye.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments