Kuri uyu wa Gtatu tariki ya 02 Kanama 2023, Nibwo u Burusiya bwasohoye inyandiko zo guta muri yombi umucamanza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.
Tomoko Akane abaye umukozi wa kabiri w’uru rukiko u Burusiya bushyiriyeho impapuro zo guta muri yombi kuko n’Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan yamaze gushyirirwaho inyandiko zimuta muri yombi.
Ibyo byakozwe nyuma y’uko uru rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyize hanze inyandiko zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin ngo rumukurikiraneho ibyaha birimo iby’intambara no kuba hari abana bagiye bashimutwa muri Ukraine bakajyanwa mu Burusiya binyuranyije amategeko.
Perezida Putin we yakunze kugaragaza ko abo bana bagiye bavanwa ahari kubera intambara ndetse bamwe banahawe imiryango igomba kubitaho aho kuba kubashimuta nk’uko ibihugu bishyigikiye Ukraine mu ntambara bibivuga.
Nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi, Perezida Putin yazamaganiye kure ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Burusiya bagaragaza ko zidakwiye guhabwa agaciro kuko zinyuranyije n’amategeko.
Ibyo byatumye u Burusiya mu gisa n’ihangana busohora inyandiko zo guta muri yombi Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kamena 2023, ICC yongeye gutangaza ko u Burusiya bwasohoye inyandiko zo guta muri yombi undi mucamanza muri uru rukiko. Uwashyiriweho inyandiko zo kumufata ni Tomoko Akane.
Amakuru agaragaza ko Umucamanza Tomoko Akane ari we watanze inyandiko zigamije guta muri yombi Putin n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburnganzira bw’Abana mu Burusiya, Maria Lvova Belova.
Mu mpapuro z’u Burusiya bagaragaza ko uyu mugore yavutse muri Kamana 1956 mu Buyapani, kandi ko ahigwa kubera guhonyora itegeko mpanabyaha ry’u Burusiya nubwo hatagaragajwe ibyaha nyirizina akurikiranyweho.
ICC igaragaza ko ibyakozwe n’u Burusiya bigamije guca intege imikorere y’uru rwego Mpuzamahanga ariko rushimangira ko rushyize imbere ubwigenge no kutabogama.
Nubwo u Burusiya kugeza ubu butakiri umunyamuryango wa ICC kuko bwikuyemo, bwagaragaje ko impapuro zo guta muri yombi perezida wa bwo zinyuranyije n’amategeko.