Mu gihe habura Iminsi mike ngo isi yose yizihize umunsi w’abakundana uzwi kw’isi hose nka Saint Valentin I Kigali hateguwe ibirori bya Romantic Night Hub ku nshuro yabyo ya Kabiri mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza uwo munsi mu byishimo byinshi
Mu kiganiro
na Minani Jean Baptiste wateguye ibyo birori yatangarije BTN Rwanda
impamvu bateguye uwo munsi yagize ati “ iryo joro rizaba igihe cyiza cyo
guhuriza hamwe abakundana aho imitima y’abakundana izabasha
kwishimana .
Minani
yakomeje avuga ko uwo mugoroba uzarangwa
n’amarangamutima menshi aherekejwe n’indirimbo nyinshi z’urukundo ndetse
ubutumwa bwinshi.
Yagize
ati Romantic Night Hub ni ubwa kabiri igiye kubera mu Rwanda by’akarusho
azaba ari ijoro ribanziriza St Valentin aho rizaba rifite intego yo
kuzamura urukundo mu bakundana
Aho intego
nyamukuru zaryo kubazaryitabira bazabasha kungukiramo ibiganiro bifite intego
zitandukanye Kandi zifasha abantu kwagura imitekerereze by’ umwihariko ku gice
cy’amarangamutima.
Yongeyeho ko
Guhuza abantu bakundana cyangwa abashaka kwiga ku rukundo bizagira ireme
kuri uwo munsi ufatwa nk’uwabakundana.
Ikindi
kintu cyatumye bategura uwo mugoroba harimo
gutoza urubyiruko uko bakundana mu buryo bwubaka, butari ubwo gushukwa
n’amarangamutima y’igihe gito.
Minani Jean
Baptiste usanzwe azi ku mazina ya Mr Romantic,yakomeje agira ati njye ubwanjye
mfite ubuhamya bw’ uko umuryango wangirika bitewe no kubakwa utateguwe bisesuye
hamwe usanga umusore n’umukobwa bajya mu rukundo umwe akina undi,bikarangira
babanye ariko umwe akurikiyeho undi inyungu mu bintu bifatika nyamara iyo
batandukanye bafite nk’abana batoya, bihindura byinshi mu mibereho yabo
bagakura bigunze.
Nkuko akomeza
abivuga iryo joro aritegura ashaka
gutanga ubuhamya ababyeyi be batandukanye mfite imyaka 15 azi uburyo
yabayeho nyuma yaho ,niho yafashe umwanzuro wuko yatoza abantu gukundana bifite
intego zubaka kuko iyo amarangamutima yangiritse n’ubukungu burahagendera,abana
Bata ishuri,umugabo cg umugore akaba yakwishora mu businzi cyangwa
n’ubusambanyi byose.
Wenda
duhereye ku mibare ifatika tubona gatanya ziba mu muryango by’umwihariko niba
mu gihugu habarurwa ingo ziri hejuru y’ibuhumbi 5 zaka gatanya buri mwaka,nuko
iyo miryango akenshi iba yabuzemo urukundo.
Ibi kandi
abihuriza hamwe n’Ubuyobozi bwa Grabiella Events bwumvishe igitekerezo cye bukemera
kumutera ingabo mu bitugu mu gutegura iryo
joro ry’urukundo kuri St Valenti
Muri
uwo mugoroba abantu batandukanye bazabasha kuganiriza abitabiriye iyi
romantic Night Hub ariko Bose bagaruka mukubaka urukundo rufite intego Kandi
bagendeye kumitekerereze myiza “positive mindset “.’
Uwo mugoroba
w’urukundo uzaba ku tariki ya 15 Mutarama 2026 uzaba ari uwi
byishimo ,aho abazitabira bose bazatambuka ku itapi
y’umutuku,ndetse bafate n’amafoto
Ibyo
birori bizabera kuri Gabriella Events ku Kimironko hafi yahahoze
Gereza aho kwinjira bizaba ari ibihumbi icumi (10.000frw)
ugafatamo n’icyo kunywa