• Imikino /

Nyuma y’Amezi 5 abakinnyi bakina imikino ya Shampiyona ya Rugby ya 15s mu bagore n’abagabo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare (2) 2026, haramenyekana amakipe yegukana Igikombe cya Shampiyona.

Iyi mikino ya nyuma izakinirwa kuri Sitade ya Nyirangarama (Nyirangarama Stadium) iherereye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mbere y’uko hakinwa imikino ya nyuma, izabimburirwa n’iy’umwanya wa gatatu.

Ku isaha ya saa 09:00, Ikipe ya Kamonyi Panthers Women RFC izacakirana na Burera Tigers RFC mu kiciro cy’abagore, mu gihe saa 11:00 hazakinwa umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu kiciro cy’abagabo, uzahuza Ikipe ya Kigali Sharks RFC izaba ihatanye na Gitisi TSS.

Iyi mikino, izakurikirwa na Finale, izatangira ku isaha ya saa 13:00 mu kiciro cy’abagore na saa 15:00 mu bagabo.

Ku isaha ya saaa 13:00, Ikipe ya Ruhango Zebras Women RFC izisobanura na 1000 Hills Rugby, mu gihe ku isaha ya saa 15:00 bizaba ari ishiraniro hagati ya Lions de Fer RFC na 1000 Hills RFC.


Umwaka ushize, Ikipe ya Lions de Fer RFC niyo yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu bagabo itsinze Resilience RFC ku mukino wa nyuma, mu gihe mu bagore cyegukanywe na Ruhango Zebras Women RFC itsinze Kamonyi Panthers RFC.

Shampiyona ya Rugby mu Rwanda iterwa inkunga n’Umuryango Friends of Rwandan Rugby, igategurwa ku bufatanye bw’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda (Rwanda Rugby Federation) n’abandi bafatanyabikorwa baryo barimo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (Minisports) na Komite Olempike y’u Rwanda.

Kwinjira kuri Sidate izaberamo iyi mikino ni ukuhagera gusa, muzaze dufatanye gusoza Shampiyona no kwishimira urwego imaze kugeraho.

Ni ku nshuro ya mbere imikino ya nyuma igiye gukinirwa hanze y’umujyi wa  Kigali, intego ikaba ari ugukundisha no kugeza umukino wa Rugby mu Rwanda hose, aho kuba mu Mujyi gusa.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments