• Ubukerarugendo / ABASHYITSI

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ubuhigi butemewe bwibasira inyamaswa z’inkura burimo kwiyongera cyane muri  uyu  mwaka wa 2025 .Mu mwaka wa 2025, Pariki y’Igihugu ya Kruger yatakaje inkura zigera ku 175, hafi inshuro ebyiri z’izatakaye mu mwaka wabanje.

Ni mu gihe ubuyobozi bwari bwashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira iki kibazo cyiyicwa ry’ubu bwoko bw’inyamanswa  bukunze kwibasira na barushimushi , zirimo gukata amahembe y’inkura kugira ngo atagira agaciro ku bahigi, ndetse no gukoresha ibizamini byo kuraba neza ko barinzi ba pariki batabeshya mu rwego rwo kurwanya ruswa n’ubufatanyacyaha.

Nubwo izo ngamba zashyizweho, abahigi bakomeje kwibasira izi nyamaswa kubera amahembe yazo akenewe cyane ku masoko atemewe n’amategeko

Kugeza  ubu mu rwego rw’igihugu hose inkura 352 ni zo zishwe mu 2025, umubare wagabanutseho gato ugereranyije na 2024. Abahanga mu kurengera ibidukikije bavuga ko gahunda yo gukata amahembe, gukoresha camera n’ibyuma by’ikoranabuhanga bigenzura umutekano byagize uruhare mu kugabanya umubare w’inkura zicwa mu gihugu hose.

Ubuyobozi bwa Pariki ya Kruger bwagaragaje ko hari isano hagati y’abarindaga pariki batsinzwe ibizamini bya byo kureba ko batabeshya n’iyiyongera ry’ubuhigi butemewe. Nyuma y’iperereza, abarinzi barindwi birukanwe ku kazi kubera gukekwaho uruhare muri ibyo bikorwa.

Mu rwego rwo kongera imbaraga mu kurengera izi nyamaswa, Minisitiri w’Ibidukikije yatangaje ko hari igitekerezo cyo kongera gushyiraho ingamba nto zo kohereza mu mahanga ibikombe by’ubuhigi  mu buryo bugenzurwa. Muri iyo gahunda, inkura z’umukara 12 zishobora kwemererwa guhigwa mu rwego rwo gucunga neza amoko y’inyamaswa ziri mu kaga, hakurikijwe amahame y’icungamutungo rirambye.

Iyi gahunda ariko ishobora gukomeza guteza impaka hagati y’abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa n’abayobozi bavuga ko ari imwe mu nzira zishobora gutuma haboneka amafaranga yo kurengera ibidukikije.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments