Mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2026 ubwo Yvan Muziki yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Inganzo ntahangarwa’, yatunguranye yambika impeta Marina ubwo bari ku rubyiniro bemeranya kurushinga.
Ibi byabereye mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe aho uyu muhanzi yamurikiraga album ye ya mbere kuva atangiye umuziki.
Muri iki gitaramo, Yvan Muziki yari yatumiyemo abahanzi nka Massamba Intore, Jules Sentore, Itorero Inyamibwa na Kidum.
Ubwo yari ku rubyiniro yageze hagati atera indirimbo yakoranye na Marina, uyu mukobwa azamuka ku rubyiniro yumva ko abgiye kuririmbana bisanzwe.
Yvan Muziki ubwo yari ageze hagati iyi ndirimbo, yakuyemo impeta ayereka Marina undi abura aho akwirwa kubera ibyishimo, abanza gukuramo izindi mpeta yari yambaye ubundi aratega bamwambika iy’urukundo.
Ibyari igitaramo byahise bihinduka ubukwe inkuru zirahinduka benshi batangira kuganira mu matsinda inkuru y’urukundo rw’aba bahanzi bakunze guhakana mu itangazamakuru ko bakundana nubwo byarangiye babihamirije imbere y’abantu.
Yvan Muziki ari ku rubyiniro hari aho yageraga akaganiriza abakunzi be, nk’igihe yakiraga Marina ngo asusurutse abakunzi be yagize ati “Hano turakubita umuziki bitinde, uyu munsi nibarutse imfura mbereka n’umugeni. Ndabyemerewe!”
Igitaramo cyakomeje buri muhanzi wari watumiwe agira umwanya wo gususurutsa abakunzi be ndetse Yvan Muziki agira umwanya wo kuririmbana n’abahanzi yatumiye.
Album ‘Inganzo ntashyikirwa’ ya Yvan Muziki yamurikiye abakunzi be iriho indirimbo Feeling yakoranye na Bruce Melodie, Tonight yakoranye na The Ben n’izindi zinyuranye.