Ubutabera bw’igihugu cya Kenya bwasohoye impapuro zo guta muri yombi umugabo w’Umurusiya, nyuma yo kwifata amashusho asambana n’abagore bo muri kiriya gihugu akayashyira ku karubanda.
Uyu mugabo wahawe akabyiniriro ka ‘Balthazar
w’Umurusiya’, agenda azenguruka ibihugu bya Afurika aryamana n’abagore
n’abakobwa ari na ko abafata amashusho akoresheje amadarubindi ye.
Minisiteri y’Uburinganire, Umuco
n’Imibereho Myiza y’Abana muri Kenya, mu itangazo yasohoye yavuze ko yamagana
yivuye inyuma ibyakozwe n’uriya mugabo w’imyaka 36 y’amavuko byamenyekanye ko yitwa
Vladislav Lyulkov.
Yavuze ko kuba yarashyize hanze
amashusho y’ubwambure bw’abanya-Kenyakazi atabiherewe uburenganzira bigize
“kurenga ku burenganzira bwa muntu, icyubahiro n’ibanga rye, nk’uko biteganywa
n’Ingingo ya 28 n’iya 31 z’Itegeko Nshinga rya Kenya.”
Kenya yunzemo iti: “Ibyakozwe ni
ugutesha agaciro indangagaciro zacu nk’igihugu, umuco wacu, ndetse n’umutekano
w’abagore n’abakobwa.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere
ry’Abagore, Hannah Cheptumo, yatangaje ko Guverinoma ya Kenya iri guhuza
amakuru mu gukemura iki kibazo.
Yunzemo ati: “Twifatanyije n’abagore
bose bagizweho ingaruka ndetse n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina,
tugasaba abo bose bahuye nihohoterwa guhamagara umurongo wa
telefone kugira ngo bahabwe ubufasha, inama n’ubujyanama mu by’amategeko.”
Yavuze kandi ko urwego rushinzwe
umutekano, iperereza n’ubushinjacyaha muri kiriya gihugu rwategetswe
gukurikirana iki kibazo byihutirwa, ndetse no gukorana n’inzego mpuzamahanga
zibishinzwe kugira ngo uriya mugabo atabwe muri yombi.
Kenya yatangiye guhiga uriya mugabo, nyuma ya Ghana na yo imukurikiranyeho ibyaha nka biriya.