Mike Habinshuti wabaye visi president wa Rayon Sports, yatawe muri yombi acyekwaho icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Amakuru dukesha Igihe.com avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi taliki ya 18 Gashyantare 2026 , nkuko byemejwe n'umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry, Habinshuti yamenyekanye nk'umujyanama w'umuhanzi Bruce Melody, ndetse mbere yuko Twagirayezu Thadee akurwa ku buyobozi bwa Rayon Sports, yari yamugize visi perezida we .
Mike Habinshuti yamenyekanye nk'umujyanama wa Bruce Melody
Mike Habinshuti yabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports