Umuhanzi wo
muri Nigeria, Ahmed Ololade, uzwi cyane nka Asake, yagarutse ku mbogamizi
yahuye na zo mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika.
Mu kiganiro
yagiranye na Famous TV, umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Sungba yavuze ko hari
igihe abategura ibitaramo bamwangiraga kumutumira kubera ko aririmba cyane mu
rurimi rw’Icyiyoruba.
Asake yavuze
ko iyo asubije amaso inyuma, yishimira kuba atarigeze ahindura uburyo bwe bwo
kuririmba cyangwa ngo areke gukoresha Icyiyoruba, nubwo yahuye n’izo nzitizi mu
ntangiriro.
Asake yavuze
ko kwihangana no gukomeza gutsimbarara ku ntego ari byo byatumye agera aho ari
uyu munsi.
Yagize ati: “Uko
nageze aho ndi uyu munsi ni ku bw’ubuntu bw’Imana, ukwiyizera, gukomeza gukora
nta gucika intege no kwihangana. Hari igihe abantu benshi bambwiraga ‘oya’;
ntibanyemereraga kuririmba mu bitaramo kubera ko mvuga Icyiyoruba. Ariko
ndashimira Imana ko ntahwemye, kandi nakomeje kwiyizera.
Yasoje agira ati
“Ubu nimurebe aho ngeze uyu munsi. Ndishimye cyane ku bw’ibyo nagezeho.”
Like This Post? Related Posts