• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, imodoka yavaga mu Karere ka Musanze, yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka.

Iyi modoka yahiriye ahazwi nko Kucyinyoni, ahahurira imodoka ziva I Shyorongi no mu Nzove, ubwo imodoka y'ikamyo yari iturutse I Musanze yafatwaga n'inkongi y'umuriro igice cy'inyuma kigashya kigakongoka.

Abaturage babonye iyo modoka ishya bavuga ko intandaro yo gushya kwayo byaba byaratewe na bandeferi zashyushye zigahera mu mapine hanyuma zigatera inkongi.

Umwe ati:"Uko mbibona njyewe nk'umukanishi, bandeferi zishobora kuba zashyushye zigakongeza amapine."

Undi muturage wabonye iyo modoka ishya avuga ko yamanutse haruguru n'ubundi yatangiye gushya bika bishoboka ko ari bandeferi zahiye zigakongeza igice cy'inyuma cyose.

Abashoferi bagirwa inama yo kubanza kugenzura ikinyabiziga mbere yo kujya mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments