Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’abayobozi bakuru bazo bigoreka imiterere y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya
2 Werurwe ni bwo Amerika yafatiye ibihano RDF n’abayobozi bayo barimo Umugaba
Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo
zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi wa Diviziyo ya
gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen Ruki Karusisi ndetse n’Umuyobozi w’Ingabo
zo mu mutwe udasanzwe, Brig. Gen Gashugi Stanislas.
Amerika ishinja RDF
n’abayobozi bayo “gutera inkunga, guhugura ndetse no kurwana ifatanyije
n’umutwe witwaje intwaro wa M23”.
Guverinoma y’u Rwanda mu
itangazo risubiza kuri biriya bihano yasohoye, yavuze ko kuba ibihano byafashwe
byibasira “uruhande rumwe mu ziri mu nzira y’amahoro mu buryo budakwiye,
bigoreka ukuri ndetse bikagaragaza mu buryo butari bwo imiterere nyayo
y’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo.”
Yagaragaje kandi ko ibitero
bya drone n’ibyo ku butaka bikomeje kugabwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya
Congo Kinshasa nta kurobanura bigaragaza kurenga ku masezerano yo guhagarika
imirwano byakozwe na RDC, ikindi bikaba bikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.
U Rwanda rwashimangiye ko
“kurinda igihugu cyacu ni ikirango gikomeye Ingabo z’u Rwanda zitwarana
ishema.”
Rwagaragaje kandi ko
ihuriro ry’ingabo za Kinshasa rigizwe n’abacanshuro b’abanyamahanga, imitwe
yitwaje intwaro ya Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR bagifatanya na FARDC ku
rugamba, mu gihe mu masezerano ya Washington, RDC yiyemeje guhagarika burundu
kandi mu buryo bugaragara inkunga ya Leta yayo kuri FDLR n’indi mitwe
bifatanya.
Guverinoma yunzemo iti: “U
Rwanda rwiyemeje byimazeyo gukura ingabo zarwo aho ziri mu gihe RDC na yo
yakubahiriza ibyo yiyemeje.”