Perezida wa Zimbabwe,
Emmerson Mnangagwa, yatanze imbabazi ku
mfungwa zirenga 4,000, mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri za gereza no guha
amahirwe mashya abakatiwe.
Izi mbabazi
zatangajwe muri Gashyantare, ku munsi umwe n’uwo Guverinoma yemeje impinduka
zikomeye mu Itegeko Nshinga, zigamije kongera manda ya Perezida Emmerson
Mnangagwa kugeza mu 2030. Mnangagwa w’imyaka 83 uyoboye iki igihugu kuva mu 2017.
Minisitiri
w’Ubutabera, Ziyambi Ziyambi, yatangarije i Harare ko kurekura
abagenerwabikorwa 3,978 bytangiye ku mugaragaro. Yavuze ko muri rusange abantu
4,305 bazarekurwa, barimo abagore 223.
Nk’uko
imibare ya Leta ibigaragaza, mu gihembwe cya kabiri cya 2025, gereza za
Zimbabwe zari zifite imfungwa zirenga 24,000. Iyi gahunda yibanze ku byiciro
by’abantu bafite intege nke ndetse n’abagaragaje impinduka nziza mu myitwarire
no mu rugendo rwo kwisubiraho.
Mu barekuwe
harimo Tendai Chitsika w’imyaka 23, wari wakatiwe amezi atandatu azira ubujura,
akaba yari asigaje amezi abiri gusa ngo arangize igihano cye. Yatangaje ko
uburambe yagiriye muri gereza bwamuhinduye, anashimira Perezida ku mahirwe
ahawe yo gusubira mu buzima busanzwe.
Mu gikari
cya gereza nkuru ya Harare, imfungwa zari zicaye mu matsinda abiri: abari
bagifite imyambaro ya gereza y’umuhondo n’iroza bari bagomba gukomeza igifungo,
n’abandi bari bamaze kwambara imyambaro isanzwe, bategereje gusubira iwabo.
Bamwe mu barekuwe baririmbaga indirimbo zishimagiza Perezida, zirimo amagambo
“Mnangagwa huchi” asobanura ko “Mnangagwa ari nk’ubuki.”
Minisitiri
Ziyambi yavuze ko iyi gahunda igaragaza ubushake bwo gushyira imbere ubutabera
bushingiye ku gusubiza abantu mu muryango, impuhwe z’igihugu no kugabanya
umuvundo muri gereza.
Icyakora,
imbabazi ntizireba abakatiwe ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, ubujura
bukoreshejwe intwaro, gufata ku ngufu cyangwa kurenga ku itegeko rijyanye no
kubungabunga ituze n’umutekano,itegeko ryakunze gukoreshwa mu bihe byashize ku
batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Kuva umwaka
ushize, Zimbabwe iri mu bihe by’impagarara za politiki, aho abatavuga rumwe
n’ubutegetsi n’imiryango itandukanye banenga impinduka z’Itegeko Nshinga
zivugwaho gushyigikira ishyaka riri ku butegetsi, ZANU-PF. Izo mpinduka
ziteganya kongera manda ya Perezida ikava ku myaka itanu ikagera ku irindwi no
guha Inteko Ishinga Amategeko ububasha bwo gutora Perezida, bikavugwa ko
byakuraho amatora rusange ya Perezida.
Izi ngingo
ziracyategereje kwemezwa burundu n’Inteko Ishinga Amategeko.
Like This Post? Related Posts