Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 22 ukekwaho kwica mama we umuteye icyuma mu rubavu.
Icyaha
uregwa akekwaho cyakozwe ku itariki ya 07
Gashyantare 2026, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda,
Akagari ka Kagina, ubwo uregwa yari avuye ku kabari.
Mu ibazwa rye nk’uko inkuru dukesha
Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uregwa yemeye icyaha. Avuga ko yatonganye na mama
we bitewe n’uko yari umubajije impamvu adaheruka gutaha mu rugo. Asobanura ko
mama we yarakaye agashaka kumukubita umuhini yakoreshaga ari gusekura, n’uko
arawumwaka awukubita mu mutwe inshuro eshatu yitura hasi amutera icyuma mu
rubavu ahita apfa.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.